Nyamasheke:  Umumotari ararembye nyuma yo kugonga imodoka ya Polisi

Nyamasheke:  Umumotari ararembye nyuma yo kugonga imodoka ya Polisi

Umumotari witwa Nduwayo Sosthène wari utwaye moto Tvs RH 699 I, yavaga mu Kirambo yerekeza i Hanika mu Murenge wa Macuba muri aka karere, yagonze imodoka nto ya Polisi ishinzwe umutekano, ishami ryo mu muhanda, umumotari akomereka mu mutwe ajyanwa mu bitaro bya Kibogora, kimwe n’umwe mu banyonzi na we wakomerekeye muri iyo mpanuka.

Ni impanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo, mu gice cy’Umudugudu wa Nkero, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.

Umuturage wari uri aho byabereye, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 3 Gatatu tariki ya 24 Mutarama.

Ati: “Abanyonzi bari batwaye ayo mabati berekeza mu Murenge wa Macuba, imodoka nto ya Polisi irabakurikira, ibacaho igira ngo ibitambike bahagarare polisi ibafate. Ibaciyeho, muri kwa kubitambika, uriya mumotari wari uyiri inyuma n’umuvuduko mwinshi, ntiyamenya ko ihagaze ahita, ayikubita, yikubita hasi arakomereka bikomeye mu mutwe, moto irangirika cyane, imodoka ya polisi yangirika buhoro, abapolisi bo ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.”

Yongeraho ati: “Ba banyonzi na bo mu gihunga cyinshi batangiye kugenda bagwanaho, umusore umwe na we arakomereka, ajyananwa n’uwo mumotari mu bitaro bya Kibogora ni ho barwariye, bamwe muri abo banyonzi bahaguruka biruka, moto n’amagare Polisi irabijyana.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko no kudasiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga bikurikiranye, kuko nk’uwo mumotari iyo awuringanziza, hakanaba intera hagati ye n’imodoka ya Polisi, impanuka ntiba yabaye, kuko ngo yayigonze igice cy’inyuma.

Yavuze ko moto yangiritse imbere na parchock y’imodoka irangirika, umumotari arakomereka ajya kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora.

Mu butumwa yatanze yagize ati’’ Icyo twakwibutsa abakoresha umuhanda ni ukujya bibuka ko bawusangiye n’abandi, bakanirinda umuvuduko urenze ukwiye, kuko iyo uwufite ahuye n’inkomyi bitamworohera kuyikumira. 

Ikindi ni uko abakoresha ibinyabiziga bagomba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bakanirinda kunyuranaho nabi kuko biteza impanuka zikomeye.”

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahari habereye indi mugitondo cy’uriya munsi, aho Pick up yagonze abanyeshuri 4 mu Murenge wa Macuba, umwe agahita yitaba Imana, 3 bagakomereka.

Muri aka gace zabereyemo zombi hakaba hanasanzwe habera impanuka cyane zinakunze guhitana ubuzima bw’abantu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27