Nyamasheke: Amashanyarazi yahinduye ubuzima bw’abacururiza muri Ville

Nyamasheke: Amashanyarazi yahinduye ubuzima bw’abacururiza muri Ville

Abacururiza muri santere y’ubucuruzi ya Ville, mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke bavuga ko umwaka n’igice gusa bamaranye amashanyarazi wababyariye inyungu ibarutira iy’imyaka 48 bamaze bakorera mu kizima kuva mu 1974 iyi santere y’ubucuruzi ishinzwe.

Abacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi bavuga ko ari yo ikomeye mu Murenge wose wa Cyato,baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko aho amashanyarazi ahagereye byose byahindutse uhereye ku mitekerereze, imikorere, guhanga imirimo mishya n’ibindi bibahindurira ubuzima.

Nkurunziza Eliezer uhakorera yagize ati: “Ubu mubona hashyushye gutya, inyubako z’ubucuruzi zarahindutse, twabaye abasirimu, imitekerereze yarazamutse, ni ukubera amashanyarazi. Yatugezeho muri Mata umwaka ushize, adusanga mu icuraburindi rikaze, ducana udutadowa, abandi bagacana buji, hakaba n’abacana inkwi hanze ngo haboneshe mu nzu, abitwaga abasirimu bagacana amatara manini bashyiragamo intambi, imikorere ikomeza kuba iya ntayo.”

Ndikumana Alexis uhagarariye abacururiza muri santere ya Ville, yemeza ko akurikije uko yakuze ahabona nuko hahindutse aho amashanyarazi ahagereye, nta cyababuza gushimira cyane perezida wa Repubulika Paul Kagame bakesha kuva mu icuraburindi bakoreragamo.

Ati: “Twayabonye tuyakeneye cyane kuko icuraburindi twakoreragamo ryagaragariraga buri wese. Iyi ni santere ubusanzwe ikomeye kuko iruhande rwayo hari n’isoko ry’inka riremwa n’abaturutse hirya no hino, barimo n’abanyekongo, bakenera byinshi birimo n’iby’ikoranabuhanga mbere bitahabaga, […] ubu umuntu acuruza amasaha yose.”

Yongeyeho ati: “Byari bibabaje cyane tutarayabona. Nko kwiyogoshesha hakoreshwaga inzembe n’imakasi, umusore ugiye kurushinga akagenda amasaha 8 n’amaguru kugenda no kugaruka ajya kwiyogoshesha mu i Tyazo cyangwa mu Kirambo kuko amafaranga ya moto yo atari kuyabona. Kugura telefoni zisobanutse ntibyaturebaga kuko ntacyo zari kutumarira zitarimo umuriro. Nta mashini zisya ibinyampeke zahabaga ariko ubu n’izisekura isombe zatugezeho.”

Ibindi yavuze ko bitashobokaga hataragera amashanyarazi ni ugutunga telephone, nta mashini zisya ibinyampeke zahabaga, ntibyashobokaga gukingisha urugi rw’icyuma, amarondo yaragoranaga kubera icuraburindi, n’ibindi.

Ndikumana Alexis uhagarariye ahamya ko abahacururiza bagiye kubyaza umusaruro aya mahirwe

Bayavuge Thadée na we uhacururiza akanaba Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Murenge wa Cyato avuga ko muri santere z’ubucuruzi 6 zifatika ziwurimo, hasigaye 2 zidacaniye, agasaba ko zacanirwa, kimwe n’ishuri ribanza rihegereye n’abaturage batarabona umuriro.

Ati: “Rwose turashimira byimazeyo Umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame ku bw’izi mpinduka, tukanasaba ko santere z’ubucuruzi za Hangari na Mulenge zisigaye zacanirwa […] kimwe n’ishuri ribanza riri hepfo y’iyi santere y’ubucuruzi, kimwe no mu baturage kuko aho amashanyarazi ageze impinduka zirigaragaza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, ashimira aba bacuruzi gufata iya mbere bakabyaza umusaruro ufatika aya mahirwe bahawe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko aho amashyanyarazi ataragera bashonje bahishiwe, asaba abayabonye kuyabyaza umusaruro bakanayabungabungira umutekano.

Ati: “Muri iyi minsi dufite abafatanyabikorwa badufasha muri uru rwego, n’aho ataragera akazahagera, ariko icyo dusaba ni uko aho yageze bazamura imitekerereze, bakayabyaza umusaruro ufatika, bagahanga imirimo mishya, urubyiruko rukaba urwa mbere kuyihanga, ntusange rwirukanka ngo rurashomereye kandi hari amahirwe nk’ayo Leta iba yarwegereje”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27