Nyamasheke: Abasore 3 bibye ibitoki mu murima bafatirwa mu isoko babigurisha

Nyamasheke: Abasore 3 bibye ibitoki mu murima bafatirwa mu isoko babigurisha

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye Ishimwe Olivier w’imyaka 22, Bagabo Niyonkuru w’imyaka 23 na murumuna we Ufitamahoro Porepore bakekwaho ubujura bw’ibitoki mu murima w’umuturage witwa Munyampundu Samuel w’imyaka 62, bafatirwa mu isoko rya Mugonero bari kubigurisha.

Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri, ubwo aba basore bo mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke bari bibye ibitoki 11 mu murima wa Munyampundu Samuel utuye mu Mudugudu wa Mitanga mu Kagari ka Karengera, bari basanzwe bakekwaho ubujura, abaturanyi b’uwibwe bajya gushakishiriza muri iryo soko babagwaho babigurisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko, kubera ko ikibazo cy’abiba imyaka  n’amatungo bakabizana muri iri soko gikunze kugaragara, buri munsi w’isoko baba bacunze umutekano cyane,  biteze ababaha amakuru ko hari ibyo baba bibwe byarizanywemo, ababizanye bagatabwa muri yombi.

Ati: “Ni muri urwo rwego n’abo basore bikekwa ko ibitoki baraye babiciye muri uwo murima nijoro, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ba Kirimbi, twakurikiranye tukabafata batangiye kubigurisha mu isoko, nyir’ibitoki asabwa kubanza gutanga ikirego muri RIB ngo abone kubihabwa n’abo basore bakurikiranwe banafite ubarega.”

Uwizeyimana yavuze ko bibabaje cyane kubona urubyiruko nk’urwo rubura gukoresha imbaraga zarwo mu biruteza imbere, rukazikoresha  rwiba, ruhombya abashoye imbaraga zabo, ko gufatwa no gushyikirizwa inzego z’umutekano kwarwo bikwiye kubera isomo n’urundi rugifite ibyo bitekerezo.

Yavuze ko muri iri soko abajura nk’abo bajya bahafatirwa cyane, abenshi bazanye imyaka, amatungo, n’ibindi bigakorwa ku makuru atangwa n’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zikabacakira, ibyo bibye bakabisubiza bakanabiryozwa kandi ko ubufatanye nk’ubwo buzakomeza ngo izi ngeso zihashywe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Muhawe

Ubujura bwi nyamasheke burakabije bwafashe indintera niharebwe icyakorwa ububujura babuce.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27