Nigeria: Barindwi bo mu nzego z’umutekano bashimuswe na Boko Haram

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 21, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abakozi barindwi bo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe umutekano, (NGPA: Nigerian Government Protection Agency), babuze nyuma yuko imodoka barimo zatewe   n’abarwanyi ba Boko Haram mu majyaruguru ya Nigeria, nk’uko byatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Itsinda ryarimo abashimuswe rigizwe n’abantu 80 bari mu nshingano zo kugenzura imiyoboro y’amashanyarazi yatangiye kubakwa ku wa Mbere w’iki cyumweru mu gace ka Shiroro mu Ntara ya Niger, nyuma baza guterwa b’abarwanyi bagera kuri 200 ba Boko Haram ubwo bari muri icyo gikorwa nkuko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ikigo cya Nigeria gishinzwe umutekano n’ubuzima rusange, Babawale Afolabi.

Afolabi yongeyeho ko nibura abarwanyi   50 muri 200 ba Boko Haram baguye muri icyo gitero.

Umutwe wa Boko Haram uzwiho gusenya ibikorwa remezo by’amashanyarazi muri Nigeria, no mu kwezi gushize tumwe mu turere tw’Amjyaruguru twabuze umururiro iminsi irenga irindwi nyuma y’uko abarwanyi bashwanyaguje ibikorwa by’amashanyarazi, nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, (Transmission Company of Nigeria).

Nubwo Boko Haram yiganje mu bice by’amajaruguru ashyira uburasirazuba, Guverinoma yemeza ko bafite n’abandi barwanyi muri Leta ya Niger ituwemo n’abiganjemo Abayisalmu aho bagabye ibitero ku basivile no ku basirikare.

Umutwe w’abarwanyi ba Boko Haram watangiye intambara mu myaka irenga 10 ishize aho wahirimbaniraga gushyiraho amategeko y’idini ya Isilamu yihariye agendera kuri Sharia ndetse intambara yayo yadutse no mu bindi bihugu bihana imbibi na Nigeria.

Iyo ntambara yatumye abasivili bagera ku 35 000 bicwa ndetse abarenga miliyoni 2 bamaze kuvanwa mu byabo mu bice by’amajyaruguru y’uburasirazuba, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.

 Muri Nzeri habaruwe nibura abasivili 100 mu majyaruguru ya Nigeria bishwe ubwo abo barwanyi bateraga ibisasu mu isoko, byahitanye abarikoreramo ndetse bisenya n’inzu z’ubucuruzi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 21, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE