Nicki Minaj yatoboye avuga urwo akunda Wizkid

Nicki Minaj yatoboye avuga urwo akunda Wizkid

Umuraperi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Nicki Minaj, yatangaje ko akunda umuhanzi wo muri Nigeria Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be tariki 16 Kamena 2024 ubwo yari arimo kumvana indirimbo n’abo kuri StationHead  avuga ko akunda kandi yubaha cyane Wizkid.

Yagize ati: “Wizkid ni umusore utuje cyane, ni ukuri uriya musore ni umunyabwenge, ndamukunda kandi ndamwubaha cyane.”

StationHead ni urubuga abahanzi b’ibyamamare bahuriraho n’abakunzi babo bagafatanya kumva zimwe mu ndirimbo zabo ari na ko banaganira.

Nicki Minaj atangaza ko yahuye na Wizkid uza mu bahanzi batatu beza muri Nigeria, ubwo yafataga amajwi y’umuzingo we yise Queen, mu 2018 muri studio Queens, iherereye mu Mujyi wa New York.

Wizikid aherutse gutangaza ko umuzingo ateganya gushyira ahagaragara witwa Morayo rikaba ari ijambo ryo mu bwoko bw’Abayoruba bisobanuye ngo ‘ndabona ibyishimo imbere’.

Ni umuzingo biteganyijwe ko uzashyirwa ahagaragara mu 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27