Nicki Minaj yabaye igitaramo muri Nigeria amaze gusubiramo ‘Rush’

Nicki Minaj yabaye igitaramo muri Nigeria amaze gusubiramo ‘Rush’

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Onika Tanyan uzwi cyane nka Nicki Minaj, yagowe no gusubiramo indirimbo ‘Rush’ y’umuhanzi w’umunyanijeriya Oyinkansola Aderingbibe uzwi cyane nka Ayra Starr, bituma aba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Nigeria.

Ibi byashimishije abahanzi bo Nigeria barimo na Olamide wasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa X amashusho ya Nick Minaj  arwana no gusubiramo iyi ndirimbo, bitewe n’uko hari amagambo atabashaga gusubiramo amagambo y’Icyongereza arimo kwiga akunze gukoreshwa n’Abanyanijeriya (Nigerian Pidgin English words).

Uyu muhanzi yashyize ahagaragara amashusho ye arimo kugerageza kuririmba indirimbo ‘Sabi Girl’ ya Ayra, avuga ko yagowe no kuvuga ururimi ruri muri iyo ndirimbo kandi ko yiteze ko abanyanijeriya bari bumuhitane nyuma yo kumva yishe ururimi rwabo.

 Yagize ati: “Abanyanijeriya ndabasabye ntimumpitane, ni uku niga ururimi rwa Pidgni.”

Ibi byashimangiwe na Olamide wasangije abamukurikira amashusho ya Nick Minaj, avuga ko akwiye Pasiporo  (Pass Port) yo muri icyo gihugu.

Ati: “Nicki Minaj aririmba Rush ya Ayra Starr. Ni ho yigira Pidgin, akwiye gushakirwa pasiporo ya Nigeriya.”

Ibi byakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye kuri X, byose byagarukaga ku gikundiro Nicki Minaj afitiwe muri Nigeria. 

Uwitwa Faderera yagize ati: “Nkunda uyu mugore cyane.”

Nihiinn yungamo ati : “Reba ukuntu byamugoye.”

Uwitwa Bilal of Lagos ati: “Ndifuza ko Nicki yazaza muri Nigeria mu Kuboza.”

Nicki Minaj aherutse gutangariza abakunzi be ko akunda umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria,  bikaba bikekwa ko umubano uri hagati yabo ari wo umusunikira gukunda no kwiga ururimi rukunze gukoreshwa muri icyo gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27