Ngororero: Ikiraro gihuza Imirenge 2 cyatwawe n’amazi

Ngororero: Ikiraro gihuza Imirenge 2 cyatwawe n’amazi

Imvura yaraye iguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu igahitana ubuzima bw’abarenga 100, yangije n’ibikorwa remezo byinshi birimo ikiraro cyahuzaga Umurenge wa Kageyo n’uwa Muhororo mu Karere ka Ngororero. 

Iki kiraro cyari gifite akamaro gakomeye mu hihahirane bw’Imirenge yombi, cyasenyutse cyose ndetse n’ibyari bicyubatse nitarwa n’umwuzure ku buryo utamenya ko cyigeze kuhaba.

Abaturage ba Kageyo bavuga ko icyo kiraro cyanyuraga hejuru y’umugezi wa Satinsyi kikaba cyacagaho n’abanyeshuri bavaga i Muhororo bagiye kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kamashashi mu Murenge wa Kageyo. 

Ubwo mu gitondo cy’uyu munsi abo banyeshuri bazindukaga bizeye kugera ku ishuri hakiri kare basanze ikiraro banyuragaho cyagiye, biba ngombwa ko basubira iwabo hamwe n’abarimu bacumbitse muri icyo gice. 

Umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko umubare munini w’abarimu ba GS Kamashashi bambukaga icyo kiraro kuko batuye muri uwo Murenge wa Muhororo.

Abanyeshuri n’abarimu bari bagiye ku ishuri basubiye inyuma nyuma yo gusanga ikiraro cyagiye

Ati: “Harimo kwibazwa ikiri bukurikireho nyuma y’ibi, abanyeshuri na bo baribaza icyo Akarere kakora, bamwe bati badufasha bidatinze bakaduha inzira yo hejuru yadufasha kuko turi mu mpera zumwaka ntibyadukundira ko twajya ahandi.”

Uretse icyo kiraro, hari inzu nyinshi zatembanywe n’umuvo w’amazi mu Turere  dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru. 

Binavugwa ko mu Karere ka Nyabihu, ibiro by’Umurenge wa Shyira ndetse n’Ivuriro ry’Ingoboka rya Shyira byibasiwe n’amazi y’imvura yateje imyuzure muri aka gace, ibikoresho bihangirikira mu buryo bukomeye. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Seturatsinze Emmanuel

Ikigo ni GS KAMASHI ntabwo Ari KAMASHASH

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27