Ngororero: Abagoronome n’abaveterineri basabwe  gukorera mu baturage

Ngororero: Abagoronome n’abaveterineri basabwe  gukorera mu baturage

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwihoreye Patrick, yayoboye inama ku buhinzi n’ubworozi, asaba abagoronome n’abaveterineri kuva mu biro bakamanuka abagasanga abaturage aho batuye bakabafasha kunoza ibyo bakora, bigatanga umusaruro.

Yagize ati: “Akazi kanyu kari mu baturage nyirizina. Uko ubutaka bufashwe n’ibihingwa biburiho, uko amatungo atanga umusaruro mu baturage ni byo bipimo bigaragaza imikorere y’abagoronome n’abaveterineri”.

Bunguranye ibitekerezo ku mihigo 26 yo mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’uburyo izeswa ku kigero gishimishije.

Imwe muri iyo mihigo ihera muri Kamena kugeza mu Ukwakira harimo guhuza ubutaka buhinzeho igihingwa kimwe, kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro ku gihe no kuzikoresha, gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi, guca amaterasi, kunoza ubuhinzi bw’icyayi, guhinga imboga, kawa, giutera ibiti by’imbuto, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 157, n’ibindi.

Gutera inka intanga hagamijwe kuvugurura icyororo bikazamura umukamo, gukingira inka indwara y’ubutaka bigeze ku kigero cya 100%, kwambika inka amaherena, koroza abatishoboye muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ahatanzwe inka 62 kuva muri Kamena kugera mu Ukwakira 2023, Ubwishingizi bw’amatungo 336 harimo inka 286 n’ingurube 48.

Visi Meya Uwihoreye yagarutse ku bigomba kuranga abagronome n’abaveterineri kugira ngo barangize neza inshingano zabo, abasaba kurushaho kwegera abaturage nk’uko bari baranabisabwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga 2024A mu Murenge wa Nyange.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bahizi Emmanuel, intumwa za RAB, abakozi bo mu Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Mirenge.

Hafatiwe hamwe ingamba zizafasha mu kwihutisha imihigo y’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa imbaraga mu bukangurambaga ku muhigo w’ubwishingizi bw’ibihingwa n’ubw’amatungo.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27