Ngoma: Batangiye kwiyubakira inzu y’ubucuruzi izuzura itwaye asaga miliyari

Ngoma: Batangiye kwiyubakira inzu y’ubucuruzi izuzura itwaye asaga miliyari

Abacuruzi bo mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri Sosiyete yitwa Ngoma Investment Group (NIG) batangiye kubaka inyubako y’ubucuruzi igezweho mu Mujyi wa Ngoma izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere (Phase I) kizaba kigizwe n’ibyumba 20, kikazuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500, inyubako yose ikazaba yitezwe mu gihe cy’umwaka.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, ni we watangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyo nzu y’ubucuruzi, akaba yashimiye abacuruzi bibumbiye muri Ngoma Investment Group kuba baragize umuhigo, intumbero n’ubufatanye  bwimbitse mu gikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi itegerejweho guteza imbere Abikorera n’abaturage muri rusange.

Ati: “Nk’uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere abikorera mu guteza imbere ibikorwa remezo n’ubukungu, turashimira intambwe Ngoma Investment Group bateye mu kunganira ibyari bihari”.

Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko aka Karere gafite amahirwe menshi  arimo imihanda mpuzamahanga, umuhanda uzahuza Ngoma-Bugesera n’Intara y’Amajyepfo, ibiyaga n’ibindi bibereye ubukerarugendo.

Yijeje abashoramari ko Intara izakora ibishoboka byose kugira ngo intego yabo igerweho kandi vuba, anabibutsa ko ubucuruzi busaba ubufatanye bityo bakwiye gukomeza kwagura ibikorwa, kugira inzu zigeretse no gutanga serivisi zinoze.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) muri Ngoma, Habakurama Oreste yavuze ko nk’abikorera bo muri aka Karere biyemeje kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere rya Ngoma, nyuma yo kubona ibikorwa by’iterambere Leta yabegereje birimo hoteli, sitade, imihanda, n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yatangije ku mugaragaro inyubako y’abacuruzi bibumbiye muri NIG (Foto Intara y’iburasirazuba)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27