Ngoma: Abanywaga amazi y’igishanga begerejwe amazi meza

Ngoma: Abanywaga amazi y’igishanga begerejwe amazi meza

Abaturage barenga 170 mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma, banyuzwe n’ivomo begerejwe n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS), bagorwaga no kubona amazi meza nyuma y’igihe kirekire bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi y’igishanga akaba ari yo banywa bakanayatekesha ibyo kurya.

Ni ivomo rusange riherereye mu Mudugudu wa Makoma, Akagari ka Ruhembe rifite amarobione avomerwaho abiri, rikaba ryubatswe n’Igororero ry’abagore rya Ngoma, nyuma y’aho ubuyobozi bwa RCS busuye ibikorwa by’ubuhinzi bw’inanasi by’abagororwa bukahasanga ikibazo cy’abaturage banywa bakanakoresha amazi mabi.

Bamwe mu baturage bavuze ko amazi y’igishanga bavomaga bayatekeshaga ibiryo n’amazi yo kunywa, bakayameshesha imyenda ntiyere, kandi ngo bayanywaga akabatera indwara z’umwanda ariko bishimiye kuba batazongera kurwaza abana no gukora urugendo rurerure.

Mukeshimana Jacqueline utuye Mudugudu wa Makoma, Akagari ka Ruhembe, yagize ati: “Twari dufite iriba twavomagamo mu gishanga, iyo wamaraga iminsi ibiri habaga hajemo urubobi n’ubuyoka buto bw’umutuku bikarangira tuyanyoye kubera kubura uko tugira ugasanga abana barwaye inzoka. Twabonye umugezi rwose Imana ishimwe, turashimira Leta y’Ubumwe, cyane cyane na Gereza y’aha itumye tubona amazi meza. Natwe tugomba kwicungira umutekano tukarebana n’abantu bashobora kuryangiza batazadusubiza kuvoma mu binamba twahozemo.”

Komiseri Mukuru wa RCS CGP Murenzi Evariste, yavuze ko yishimiye kuba abaturage batazongera kunywa no gukoresha amazi yanduye.

Yagize ati: “Nishimiye ko abaturage babonye ivomo rizabaha amazi meza asukuye, ndi hano nk’umuturage wo mu Mudugudu wa Makoma, twasangiye akabisi n’agahiye rwose abaturage twasangiye ibiryo, ubuyobozi bwacu bwadukoreye byinshi byiza ndavuga ngo ntabwo abaturage bakomeza kunywa ibirohwa, namwe mugomba kubaho mukoresha amazi meza.”

CGP Murenzi Evariste akomeza asaba abaturage gufata neza ivomo bahawe no kuba aba mbere muri gahunda zose za Leta.

Yagize ati: “Tubahaye ivomo rero namwe dukeneye uruhare rwanyu mu kurisigasira no kurifata neza birushijeho. Mugomba kuba aba mbere muri gahunda zose za Leta kuko kumva ngo hari udafite Mituweli ntabwo byashoboka, amazi mwayabonye abana ntibazongera kurwara inzoka. Twitabire ibikorwa bya Leta kuko bitugirira umumaro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, ashimira Igororero ry’abagore rya Ngoma ryashyikirije abaturage, ivomo aboneraho no gusaba abaturage kubungabunga ivomo bahawe.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’Urwego rw’amagorero by’umwihariko iry’abagore rya Ngoma bubakiye abaturage ivomero rusange kubera ko ntayo bari bafite hafi yabo, turashimira urwego rwakoze igikorwa cyiza gifitiye akamaro abaturage. Turabasaba gufata neza biriya bikorwa remezo kugira ngo bibagirire akamaro barusheho no kugira ubuzima bwiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko ivomo abaturage 170 bo mu Murenge wa Zaza ari bo bazakoresha ivomo bubakiwe na RCS.

Ubuyobozi kandi buvuga ko abaturage bagisaba kwegerezwa amazi meza, hari gahunda yo kugeza amazi bose binyuze ku ruganda rw’amazi rurikubakwa mu Murenge wa Zaza rukazaha abaturage baho n’abatuye mu Mirenge y’Akarere ka Kirehe ihana imbibi na Ngoma.

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27