Nepal: Abasaga 150 bishwe n’umutingito

Nepal: Abasaga 150 bishwe n’umutingito

Abantu basaga 150 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mutingito ukomeye wabaye mu ijro ryo kuri uyu Gatanu rishyira uwa Gatandatu muri Nepal.

Uwo mutingito ukimara kuba inzego zishinzwe umutekano zihutiye gutabara ariko abantu benshi bagwiriwe n’inzu bahita bahasiga ubuzima.

Ni umutingito waberere mu duce twa Jajarkot na West Rukum  iri mu bilometero 500 uvuye mu murwa mukuru Kathmandu. 

Icyakora ukomeye cyane ni uwumvikanye mu murwa mukuru Kathmandu  no mu mijyi iri hafi yawo, ugera no mu bindi bihugu bituranye  birimo u Buhinde mu murwa mukuru Delhi.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nepal yavuze ko abarenga 100 bakomeretse ku buryo ibitaro byuzuye inkomere z’abarimo kwitabwaho.

Umuyobozi w’umujyi wa Aathbiskot, Rabi KC yatangarije BBC ko uwo mutingito waciye igikuba mu batarage.

Ati: “Abaturage bafite ubwoba nta muntu winjira mu nzu”.

Yakomeje avuga ko mu ijoro abaturage bumvise umutingito  ukomeye batangiye gusohoka bajya hanze, ubu bose banze kongera kuzinjiramo.

Ati: “Inzu nyinshi zasenyutse ubu turi kugerageza gutanga ubutabazi bw’ibanze”.

BBC yanditse ko uyu mutingito waje inshuro eshutu utigisa inzu z’abaturage ubu abenshi baraye hanze batinye gusubira mu nzu ngo umutingito utagaruka zikabagwira.

Amashusho arimo gukwirakwizwa n’ibitangazamakuru byo muri Nepal aragaragaza ko inzu nyinshi zasenyutse abaturage basigaye mu matongo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) muri Nepal ryatangaje ko ririmo gukora igenzura ngo hamenyekane ibyangijwe n’uyu mutingito ndetse n’abana ndetse n’imiryango yabo yaburiye ubuzima muri aya mage.

Minisitiri w’Intebe muri Nepal    kuri uyu wa Gatandatu yasuye utu duce twibasiwe n’uyu mutingito, abagaragariza ko igihugu gifite agahinda gakomeye kubera ibyabaye  byishe abaturage benshi n’imitungo igatikira.

Ku rubuga rwa X yavuze ko Guverinoma igiye gukora ibishoboka byose ngo abaturage barokotse bitabweho.

Abakora igenzura ngo hamenyekane ibyo uyu mutingito wangije bagowe cyane no kuba imihanda imwe yafunzwe n’inkangu zatewe n’uyu mutingito.

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi muri Nepal cyatangaje ko uyu mutingito wabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ngenga masaha GMT byari saa satanu n’iminota mirongo ine n’irindwi z’ijoro muri Nepal.

Nepal ni igihugu cyibisarwa kenshi n’imitingito kubera ko kiri hafi y’imisozi miremire ya Himalaya aho byoroshye ko iyo ubaye uhita wangiza byinshi.

Mu kwezi gushize na bwo humvikanye undi mutingito wari ku kigero cya 6,3 wakomerekeje benshi.

Muri 2015 na bwo Nepal yabayemo umutingito wishe abaturage 9 000 abarenga ibihumbi 22 barakomereka usenya inzu zirenga ibihumbi 800 nkuko byatangajwe n’Umuryango mpazamahanga utabara  imbabare.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27