NBA: San Antonio Spurs yabonye itsinzi nyuma y’imikino 18 idatsinda

NBA: San Antonio Spurs yabonye itsinzi nyuma y’imikino 18 idatsinda

San Antonio Spurs yari imaze imikino 18 idatsinda yihereranye Los Angeles Lakers iyitsinda amanota 129-115 iba intsinzi ya kane ibonye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NBA.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023.

Spurs yari mu rugo yatangiye neza umukino itsinda amanota menshi ya Devin Vassell na Keldon Johnson. Lakers yinjiye mu mukino mu gace ka kabiri, Austin Reaves na LeBron James na bo batangira gutsinda.

Igice cya mbere cyarangiye San Antonio Spurs iyoboye umukino n’amanota 69 kuri 62 ya Lakers.

Spurs yongeye gusunikwa n’abafana bayo ari nako Victor Wembanyama atangira kugarira neza, mu gihe Zach Collins na Cedi Osman na bo batsindaga amanota menshi.

Muri iki gice, Lakers yarushijwe cyane bigaragara ko kubura Anthony Davis byayigoraga cyane haba mu bwugarizi no mu gutsinda amanota.

Umukino warangiye San Antonio Spurs yatsinze Los Angeles Lakers amanota 129-115 iba intsinzi ya kane muri uyu mwaka ndetse by’umwihariko yabonetse nyuma y’imikino 18 idatsinda.

Indi mikino yabaye, Boston Celtics yatsinze Orlando Magic amanota 128-111, Joel Embiid afasha Philadelphia 76ers gutsinda Detroit Pistons amanota 124-92.

New York Knicks yatsinze Phoenix Suns amanota 139-122, Houston Rockets itsinda Memphis Grizzlies amanota 103-96.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27