NBA: Nuggets na Knicks mu nzira zerekeza ku mukino wa nyuma wa Playoffs

NBA: Nuggets na Knicks mu nzira zerekeza ku mukino wa nyuma wa Playoffs

Denver Nuggets na New York Knicks ziyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu gice ziherereyemo nyuma yo kugira intsinzi eshatu mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Iyi mikino ya kane, yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024, aho Nuggets yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 112-97, mu gihe New York Knicks yatsinze Indiana Pacers amanota 121-91.

Izi ntsinzi zafashije amakipe yombi kwiyongerera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko Nuggets isabwa indi imwe kugira ngo igere ku wo mu gice cy’Iburengerazuba, bikaba uko kandi kuri Knicks mu gice cy’Iburasirazuba.

Mu mukino wo kuri uyu munsi, Nuggets yatsinzemo Timberwolves, Nikola Jokić uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka yigaragaje cyane kuko yatsinzemo amanota 40, atanga imipira 13 yavuyemo andi ndetse na rebound indwi.

Ni umukino kandi utagoye iyi kipe kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye, iyi kipe ikomeza inzira yo kwisubiza Igikombe cya Shampiyona n’ubundi ibitse.

Ibi kandi ni ko byagenze ku wo Knicks yatsinze Pacers kuko iyi kipe y’i New York yari imbere y’abafana, nta kosa yakoze ahubwo yayoboye umukino wose, aho Jalen Brunson yatsinzemo amanota 44.

Imikino ya gatandatu izakinwa ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, aho Nuggets na Knicks n’izitwara neza zizagera ku mukino wa nyuma.

Muri rusange, mu gice cy’Iburengerazuba indi mikino iri guhuza Oklahoma City Thunder na Dallas Mavericks zirakina umukino wa gatanu, aho kugeza ubu zinganya intsinzi ebyiri.

Mu gice cy’iburasirazuba, indi mikino iri guhuza Boston Celtics na Cleveland Cavaliers, aho Celtics iyoboye n’intsinzi eshatu kuri imwe ikaba nayo isabwa imwe gusa ikagera ku mukino wa nyuma muri iki gice.

Jalen Brunson yatsinze amanota 44 mu mukino Knicks yatsinzemo indiana Pacers
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27