Musanze: Iyangirika ry’ikiraro cya Buruba ryahagaritse imigenderanire riteza igihombo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Abakoresha ikiraro cya Buruba, giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba, mu Karere ka Musanze, bavuga ko iyangirika ryacyo rimaze igihe ribabangamira mu migenderanire n’ubuhahirane, bikabateza igihombo, cyane cyane mu gihe cy’isarura.

Iki kiraro, cyubatswe mu biti bimaze imyaka isaga 20, cyangiritse ku buryo ibinyabiziga, cyane cyane imodoka, bitagishobora kukinyuraho mu buryo bwizewe. Abaturage bavuga ko bifuza ko cyasanwa cyangwa kigashyirwaho ibindi biti bishya mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.

Aka gace ka Buruba gakunze kweramo ibirayi, ku buryo iyangirika ry’ikiraro rigira ingaruka ku bahinzi iyo bageze igihe cyo gusarura. Iyo umusaruro umaze gusarurwa, imodoka ziwutwara zigomba kuzenguruka kugira ngo zigere mu gace kitwa Gitinda, bigatuma gutwara umusaruro bitoroha.

Ingabire Grace, umuhinzi w’ibirayi wo mu Kagari ka Buruba, avuga ko iyangirika ry’ikiraro rituma kubona imodoka zijya gutwara umusaruro bitoroha, bikaba bishobora gutuma ibirayi bisaruwe bimara igihe mu murima.

Yagize ati: “Iyo ibirayi bigeze igihe cyo gusarurwa, kubona imodoka ibitwara biragorana kubera ko ikiraro kitagikoreshwa neza. Imodoka zisabwa kuzenguruka kugira ngo zigere hano, kandi ibyo bituma umusaruro utwarwa bigoranye, bikaduteza igihombo.”

Avuga ko gusana iki kiraro byafasha abahinzi kubona uburyo bworoshye bwo kugeza umusaruro wabo ku masoko, cyane cyane mu Mujyi wa Musanze.

Kamali Eugene, umwe mu bakoresha iki kiraro, avuga ko iyangirika ryacyo ritangiye no gushyira mu kaga ubuzima bw’abagikoresha, imodoka zigera kuri eshatu zimaze kugwamo ndetse n’abaturage bakaba baraguyemo bakavunika amaguru cyangwa bagakomereka.

Yagize ati: “Imodoka zigera kuri eshatu zimaze kugwamo. Hari n’abaturage baguyemo bakavunika amaguru, abandi barakomereka. N’abana iyo bagiye cyangwa bavuye ku ishuri bagwamo kubera ko ikiraro cyangiritse.”

Kamali asaba inzego bireba kugira icyo zikora vuba, hakongerwa ibiti bishya kugira ngo abaturage babashe kongera kugikoresha mu mutekano, mu gihe hategerejwe ko cyubakwa mu buryo burambye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko bwakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, avuga ko kugeza ubu bategereje ko haboneka ingengo y’imari yo gukemura iki kibazo, ariko ko mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka bagiye gufatanya n’abaturage gushyiraho ibindi biti bishya.

Yagize ati: “Ni byo koko ikiraro cya Buruba cyarangiritse cyane ku buryo ubuhahirane n’imigenderanire bidakorwa uko bikwiye, cyane cyane ku binyabiziga. No mu bihe by’imvura, imyuzure ikunze kuva mu birunga iteza umutekano muke, kuko abantu rimwe na rimwe bagwamo, ndetse n’imodoka ntizikihaca, zaba zikoreye cyangwa zitikoreye.”

Yakomeje agira ati: “Iki kibazo twagishyikirije Akarere. Mu gihe hategerejwe ko haboneka ingengo y’imari, tugiye kwifashisha umuganda tugashyiraho ibiti bishya kugira ngo abaturage babashe gukomeza kugikoresha.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve busaba abaturage gukomeza kwitwararika no gushyira imbere umutekano, bakirinda kunyura ku bice by’ikiraro byangiritse cyangwa kugishyiramo ibinyabiziga bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

Ikiraro cya Buruba gifitiye abaturage akamaro mu migenderanire n’ubuhahirane, kuko kibafasha kugera mu bice bitandukanye no kugeza ku masoko umusaruro w’ubuhinzi, cyane cyane ibirayi bikorerwa muri ako gace.

Abaturage bavuga ko igikorwa cyo kugisana cyaba igisubizo gikomeye, kuko cyatuma bongera kubona inzira yoroshye kandi itekanye yo gutwara umusaruro, kugera ku masoko no gukora ubuhahirane hagati y’aka gace n’ahandi.

Ikiraro cya Buruba kirashaje
Ikiraro cyarangiritse bashyiraho ibimenyetso by’ibyatsi kugira ngo hatagira uwaza n’ikinyabiziga akagwamo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE