Musanze: Basanze umugore yapfiriye ku muhanda

Musanze: Basanze umugore yapfiriye ku muhanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, Akarere ka Musanze ni bwo abaturage n’abagenzi babyutse basanga Akimanizanye Vestine w’imyaka 51, aryamye ku muhanda yapfuye.

Uwo nyakwigendera Akimanizanye, bakunze kwita Nyirasafari, ngo yasanzwe yapfuye afite ibikomere ku ijosi hagakekwa abagizi ba nabi.

Umwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Uyu mugore turamuzi muri kano gace, kuko ninaho atuye akora imirimo inyuranye ashakisha udufaranga, twabyutse rero dusanga yapfuye, njye nkeka ko yaba yazize abagizi ba nabi kuko twakenguje dusanga ijosi rye barishwaratuye harimo ibikomere, dutegereje icyo iperereza rigeraho, wasanga ari na bo baba biriwe basangira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge Niyoyita Ali na we avuga ko yasanze Akimanizanye yapfiriye ku muhanda

Yagize ati: “Natwe ni abaturage baduhuruje, twasanze nyine uyu mubyeyi yapfuye, ntabwo nahamya neza icyamwishe uretse wenda nk’udukomere duto twamusanganye, iperereza ni ryo dutegereje kuko mwabonye ko RIB yabitangiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko urwo rupfu barumenye kuko bahurujwe n’Inzego z’ibanze bababwira ko uriya mugore yapfuye umurambo we uri ku nzira.

Yagize ati: “Ni byo koko twamenye ko Akimanizanye Vestine bakunze kwita Nyirasafari w’imyaka 51, biturutse ku makuru y’Inzego z’ibanze, umurambo we wabonetse aho bakunze kwita ku Karere munsi y’umuhanda wa Kaburimbo, kuri ubu rero harimo gukorwa iperereza kugira ngo  hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.”

Kugeza ubu umurambo wa Akimanizanye Vestine wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo hasuzumwe icyamwishe mu by’ukuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27