Muri Tanzania bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Muri Tanzania bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa Gatatu abaturage ba Tanzania bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu asiga hamenyakanye  Perezida ugiye kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Umukandida w’ishyaka rimaze imyaka 64 ku butegetsi Chama cha Mapinduzi (CCM) Samia Suluhu Hassan, usanzwe uyobora icyo gihugu ni we uri guhabwa amahirwe yo kwegukana insinzi ahigitse abo bahanganye. 

Abo barimo Kunje Ngombale w’ishyaka AAFP, Hassan Almas, uhagarariye NRA, Coaster Kibonde wa Chama Cha Makini n’abandi.

Abasesenguzi mu bya Politiki muri icyo gihugu bavuga ko mu bakandida 16 bahanganye na Samia Suluhu nta numwe ukomeye ushobora kumutsinda mu gihe abo byatekerezwaga ko bamunyeganyeza barimo Tundu Lissu  w’ishyaka CHADEMA bafunzwe.

Samia Suluhu Hassan w’imyaka 65 wahoze ari Visi Perezida wa Tanzania, yaje kuba  Perezida nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli  muri Werurwe 2021.

Yabaye Perezida kugira ngo asoze manda ya Magufuli, ubu akaba ari Perezida wa Gatandatu wa Tanzania ari na we mugore wa mbere uyoboye icyo gihugu. 

Kuva mu 2021 Samia Suluhu yajya ku butegetsi, yahise ahindura politiki ya Tanzania afungura  urubuga rwa politiki n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ashyira imbaraga mu gusoza imishinga minini y’iterambere yari yaratangiye na Perezida Magufuli.

Bamwe mu bashyigikiye Samia bamushimira guteza imbere ibikorwa remezo, gushyigikira uburezi no guteza imbere ituze n’imiyoborere ishingiye ku bumwe mu gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27