Munyakazi Sadate yagaragaje agahinda atewe n’ibyo abona kuri iyi Si

Munyakazi Sadate yagaragaje agahinda atewe n’ibyo abona kuri iyi Si

Munyakazi Sadate ni umusesenguzi uvuga ku ngingo zitandukanye zirebana n’umutekano, amateka ndetse n’iterambere ry’u Rwanda na Afurika. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari urwa Twitter, yanditse ibaruwa agaragaza agahinda atewe n’ibyo abona kuri iyi Isi.

Mwaramutse amahoro nshuti bavandimwe;

Maze iminsi ntekereza kuri iyi Si dutuyeho ariko nasanze ari akumiro pe.

Namwe nimwibaze ukuntu abazungu bicaye Berlin (1894) bakigabanya ibitari ibyabo (African) bakanemeza uko bazayangiza bakayishora mu macakubiri kugera ubwo izahora nta kintu na kimwe yishoboreye!

Mundebere ukuntu Isi yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarenga miliyoni bakarimburwa mu minsi itarenze 100 gusa, nyamara dufite ONU nk’Umuryango ushinzwe kurinda amahoro n’umutekano ku Isi.

Mutekereze ukuntu Isi y’ubu ari akasa mutwe, abazungu baje batwigisha Imana yabo ko ari yo Mana ngo kuko Yera, ko iyacu ari Shitani ndetse ko ari umukara.

Batwigisha ko kurongora abagore benshi ari icyaha, aba kandi ni bo bahindukiye bati mujye murongora abagabo ku bagabo, abagore ku bagore.

Iyi Si mureba ni yo imaze gushora miliyari zirenga 500 US$ mu ntambara ya Ukraine mu myaka ibiri, nyamara ayo bashoye muri Afurika ntaranagera kuri miliyari 200 US$ mu gihe cy’imyaka 60 y’ingirwa bwigenge.

Munyumvire Isi y’ubu, ejo nasomye amakuru avuga ko hari ibihugu bisaga 43 byishyize hamwe bishaka kurega u Burusiya kubera urupfu rw’umurusiya utavugaga rumwe na Putin, nyamara nta gihugu na kimwe kirahaguruka ngo gikurikirane Tshisekedi ku mfu zirenga ibihumbi by’Abatutsi n’abandi bamaze kugwa muri Congo!

Sindabona Isi yahagurutse ngo irege Israël ku mfu zirenga ibihumbi by’abaturage ba Gaza bamaze kwicwa na Israël.

Nimvuga Isi yuzuye amabi, wumve aba bagashakabuhake.

Gusa mbona igihe kigeze ko abarenganya bumva abarenganywa, igihe kirageze ngo abantu birwaneho kuko nta muntu n’umwe uzaza kukurwanaho, igihe kirageze ngo Afurika ihaguruke ihagarare yiyerekane kandi ifate mu biganza byayo ahazaza hayo.

Igihe kirageze ngo tubohore ku buryo bwa nyabwo Afurika n’abanyafurika, igihe kirageze ngo ONU iveho kuko ntacyo yamariye Isi n’abayituye.

Ibi bisaba abagabo n’abagore bafite umurongo uhamye, badafite ubwoba, bashaka ejo hazaza h’abana babo n’abazabakomokaho kandi ibi bisaba Intwari.

Ibintu byose bigomba kugira intangiriro, ibintu byose bigomba kugira ababyitangira, ibintu byose bigomba kugira Intwari.

Wowe usomye ubu butumwa ushobora kuba umwe mu bazahindura ubu buretwa bw’abazungu ba gashakabuhake, ushobora kuba Intwari Afurika izahora yirahira, biragusaba kubyegereza umutima, ukabishyira mu biganza byawe, ukumva ko dushoboye kandi ko twabigeraho.

Sadate Munyakazi

Inshuti y’Urubyiruko

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
MUKANKUBITO Emerance

Ubyo uvuga rwose ndabishyigikiye. Intwaro yanjye ni ISENGESHO Kandi tuzagera Ku ntego. Murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27