Mukandayisenga Jeannine ’Kaboyi’ yerekanywe muri Yanga Princess yo muri Tanzania

Mukandayisenga Jeannine ’Kaboyi’ yerekanywe muri Yanga Princess yo muri Tanzania

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jeannine Mukandayisenga uzwi nka Kaboyi, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’ikipe y’abagore ya Young Africans ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Kaboyi yerekeje muri Tanzania gukinira iyi kipe avuye muri Rayon Sports aho yatanzweho ibihumbi 3 000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kugura amasezerano yari asigaje.

Kaboyi yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 avuye mu ikipe y’Inyemera aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports y’Abagore kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2024, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.

Yanga Princess yerekeje isanzwe ihangana bikomeye na Simba Queens muri ruhago y’abagore muri Tanzania.

Yanga Princess yerekanye rutahizamu Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27