Muhanga: Yishe umugore we amukubise ishoka na we arimanika

Muhanga: Yishe umugore we amukubise ishoka na we arimanika

Umugabo witwa Minani Theogene w’Imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Cyarutare , Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga w’Akarere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we witwa Mujawamaliya Seraphine amukubise ishoka, na we agahita yimanika mu mugozi mu ruganiriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Nteziyaremye Germain, yatangarije Imvaho Nshya ko aya makuru y’urupfu rw’aba babyeyi bombi rwamenyekanye saa moya n’iminota 20 z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira.

Amakuru yamenyekanye ubwo abana babo bari bavuye kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo bagasanga ababyeyi bombi bashizemo umwuka.

Gitifu Nteziyaremye yagize ati: “Ni byo turakeka ko uyu mugabo Minani yaba yishe umugore we kuko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko yamukubise ishoka, tukaba twabimenye ari uko abana batabaje nyuma yo kuva kuvoma bagasanga nyina ubabyara aryamye mu mbuga atwikirijwe amakoma iruhande rwe hari ishoka bikekwa ko yicishijwe, binjiye mu nzu basanga  na se amanitse mu ruganiriro (Salon)”.

Akomeza avuga ko bataramenya icyatumye uru rupfu rwa bombi rubaho, gusa agasaba abaturage kugira amakenga bakirinda kandi bakarinda abandi amakimbirane mu miryango kuko ari yo ashobora gutuma ababanaga bicana cyangwa bagakomeretsanya.

Yongeyeho ko Inzego z’umutekano zikimara kubimenya zafashe umwanzuro wo kohereza iyi mirambo yombi ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

Uyu muryango usize abana babiri, umukobwa w’imyaka 18 n’umuhungu w’imyaka 14, ari na bo batanze amakuru bakimara gusanga ababyeyi babo bombi bashizemo umwuka.

Gusa inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere babanje kujya kuganiriza abaturage, babagira inama zo kwirinda amakimbirane mu miryango no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari imiryango itameranye neza.

Mu makuru Imvaho Nshya yabashije gukusanya ni ko nyuma y’isuzuma ry’iyo mirambo hakurikiraho umuhango wo gushyingura abo babyeyi ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira.

AKIMANA JEAN DE DIEU

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27