Muhanga: Bishimira ko ibikorwa remezo begerejwe bibahindurira imibereho

Muhanga: Bishimira ko ibikorwa remezo begerejwe bibahindurira imibereho

Abatuye mu Karere ka Muhanga bashimira Leta ko ibegereza ibikorwa remezo bikabahindurira imibereho.

Abanyeshuri bashimira Leta ibitaho igatekereza gahunda ziborohereza mu myigire yabo bakaba bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, kuko byabaruhuye ingendo bakoraga kandi bikabafasha gukurikirana neza amasomo.

Babitangaje ku wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2024 ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline ubwo basuraga ibikorwa remezo bitandukanye birimo amazi, amashanyarazi ndetse n’ibigo by’amashuri.

Mu Murenge wa Mushishiro, Minisitiri yasuye uruganda rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I rwubatswe mu 2014 rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro ungana na 28MW.

Umuriro ukomoka kuri uru rugomero ukaba ukoreshwa imbere mu Gihugu no mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC.

Minisitiri yasuye ikigo cy’amashuri cya GS Matyazo areba uko abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri.

Abanyeshuri babwiye Minisitiri ko gufatira ifunguro ku ishuri byabafashije kwiga neza

Bati: ” Gufatira ifunguro ku ishuri byadufashije gukurikirana amasomo neza ndetse bituruhura n’urugendo twakoraga tujya gufata ifunguro mu rugo.”

Minisitiri yabashishikarije gukorera ku ntego no kwirinda kurangara kugira ngo bazagirire umuryango n’Igihugu akamaro.

Minisitiri yasuye kandi umuyoboro w’amazi wa Rwasare- Nyagasozi- Matyazo- Rukaragata aganira n’abaturage bahawe amazi. Abaturage bashimiye Leta y’Ubumwe yasubije ibyifuzo byabo ikabagezaho amazi meza.

Minisitiri yasabye abaturage bahawe amazi kubungabunga ibikorwa remezo no kugira isuku.

Yagize ati: “Ibi bikorwa remezo Leta yabegereje, mubifate neza mubyiteho, mubibungabunge ni ibyanyu. Aya mazi mubonye Kandi azabafasha kurushaho kugira isuku.”

Ku gicamunsi, Minisitiri Nyirahabimana yasuye ibigo by’amashuri bya GS St Etienne na TTC Muhanga. Muri ibyo bigo, Minisitiri yasobanuriwe ndetse yerekwa aho imirimo yo kubaka, kuvugurura no kwagura inyubako z’ibi bigo by’amashuri igeze.

Muri GS Etienne hubatswe ibyumba by’amashuri mu buryo bugeretse, ibikoni bijyanye n’igihe, inzu abanyeshuri bariramo ndetse havugururwa n’ibyumba by’amashuri.

Muri TTC Muhanga hubatswe ibyumba b’amashuri bishya, inzu zo kuraramo ku bakobwa n’abahungu na Laboratwari.

Muri ibi bigo byombi kandi hubatswe ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart classroom) ndetse n’inyubako z’ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri.

Minisitiri Nyirahabimana yashimye aho imirimo yo kubaka igeze ndetse avuga ko bitanga icyizere ko imirimo izarangira ku gihe cyagenwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27