Muhanga: Arakekwaho gusambanya umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Muhanga: Arakekwaho gusambanya umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 44 wo mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga, arakekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24, akaba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo akekwaho kuba yasambanyaga umwana we w’umukobwa nyina adahari.

Gitifu Niyonzima Gustave akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we hakozwe umukwabo wo kumufata ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Tukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, dufatanyije na Polisi hamwe na DASSO, twakoze umukwabo (operation) wo gufata uyu mugabo, ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB), ku ishami riri hano iwacu mu Murenge wa  Mushishiro.”

Kamangu Samuel, Umukozi w’Akarere ka Muhanga ufite mu shingano kurengera abafite ubumuga, avuga ko kuri ubu igikurikiraho uyu mwana bikekwa ko yasambanywaga na Se umubyara, ari ukumushakira abamuburanira mu mategeko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe no guhabwa ubutabera.

Ati: “Ubu ku ruhande ruhagarariye abafite ubumuga icyo tugiye gukora ni ugukurikirana neza amakuru yose hanyuma uyu mwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, agahabwa ubwunganizi mu mategeko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe no guhabwa ubutabera.”

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko uyu mugabo yahengeraga mama w’uyu mukobwa adahari noneho akamusambanya, bagakomeza bavuga ko hari n’igihe nyina yazaga umwana agaca amarenga y’ibyo yakorewe na Se ariko ntabyiteho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27