Mugabekazi washinjwaga gukora ibiterasoni yarekuwe by’agateganyo

Mugabekazi washinjwaga gukora ibiterasoni yarekuwe by’agateganyo

Ni umwanzuro wasomwe mu buryo bwihuse nyuma y’uko bisabwe n’ubushinjacyaha ko Mugabekazi yasomerwa mbere y’igihe cyari giteganyijwe. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko yarekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ku ya 18 Kanama 2022, ni bwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ubushinjacyaha bumurega “gukorera ibiteye isoni mu ruhame”, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni icyaha giteganywa n’ingingo ya n’ingingo ya 143 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igira iti: “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Iyo ngingo na yo ntiyavuzweho rumwe n’abantu bakomeje kugaragaza kobadasobanukiwe aho ihera ivuga ko ibintu runaka bari ibiterasoni mu gihe ibindi atari ibiterasoni.

Ifungwa rya Mugabekazi ryateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abari bashyize hanze urubuga rw’ubusabe rusange (petition) ruhamagarira abantu kurusinya kugira ngo bahatire inzego z’ubutabera kumurekura kuko babona yarenganyijwe.

Mugabekazi afite imyaka 24 y’amavuko akaba atuye mu Kagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ukuzayezu Joseph

Ariko ko ubutegetsi bw’u Rwanda budashingiye Ku myemerere nk’ubwo uwo mwari yakozr ikihe cyaha. Nabyirutse umukobwa wambara ipantaro bamwita indaya uwambaraga igitenge bavuga ko ari umushikazi ngo arica umuco ‘icyo gihe uwiyubashye ngo yagombaga kuba yambaye ingutiya ta Rumbiya igera Ku birenge.Mbona byari kuba ikibazo iyo yambara kuriya ari Aho bantu basengera kandi nabwo ntiyabihanirwa n’amategeko y’igihugu .Ese uwaririmbaga we buriya yari yambaye are.!!!!???

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27