Mu Rwanda, ibiza byahitanye 20 bikomeretsa 58 muri Nzeri

Mu Rwanda, ibiza byahitanye 20 bikomeretsa 58 muri Nzeri

Mu kwezi gushize kwa Nzeri, abantu 20 babuze ubuzima abandi 58 bakomeretswa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Igihugu, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangajwe mu cyumweru gishize.

Bivugwa ko hejuru y’icya kabiri cy’abahitanywe n’ibiza guhera taliki ya 1 kugeza ku wa 28 Nzeri bishwe no gukubitwa n’inkuba, ari na yo yakomerekeje abagera kuri 43.

Ni mu gihe abandi bivugwa ko bishwe no gutenguka kw’ubutaka.

Ibiza bya vuba byavuzwe cyane mu itangazamakuru ni ibyabereye bo mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo mu mpera z’ukwezi gushize, aho umubyeyi n’abana be babiri bagwiriwe n’urukuta rw’urugo baturanye bagahita bahasiga ubuzima.

Bivugwa kandi ko ibiza byasenye inzu zikabakaba 500 byangiza n’imyaka iri kuri hegitari 58, mu gihe amatungo arenga 120 na yo yahasize ubuzima.

Ibyo biza kandi byanasenye ibyumba by’amashuri 37 mu bigo by’amashuri biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Iyo mibare yatangajwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gitangaje ko imvura iri hejuru y’isanzwe igwa, ni ukuvuga ibarirwa hagati ya milimetero 20 na milimetero 120, yagombaga kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu kugeza ku ya 30 Nzeri.

Meteo Rwanda igaragaza ko imvura ikomeje no mu ntangiriro z’uku kwezi, aho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Ukwakira hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba no mu Turere twa Gicumbi na Burera.

Ahandi hose hasigaye nta mvura iteganyijwe, aho hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

Inzego zibishinzwe zikomeje gusaba abaturage gufata ingamba zigamije kugabanya ibyago byaterwa n’imvura nyinshi ivugwaho kuba ishobora gutera imyuzure, isuri no gutenguka k’ubutaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Philippe Habinshuti, yasabye abaturage bose bagituye mu manegeka kwimukira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga mu maguru mashya.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27