“Mr. Endowed”, imyambaro yihariye ku murage n’umuco w’abakurambere Nyafurika – Amafoto

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

“Mr. Endowed” ni inzu ihanga ikanatunganya imyambaro y’abasirimu yatangijwe na Hakizimana Abdallah wamamaye cyane nka “Shiny”, yamuritse imyambaro yise “Roots Collection” igamije kwerekana umuco n’umurage by’abakurambere Nyafurika.

Iyi myambaro yiganjemo imipira izwi nka  “Jumper”, imipira isanzwe y’amaboko magufi, amakabutura n’amapantalo.

Mu myambaro yashyizwe hanze harimo ishobora kwifashishwa n’abashaka kurimba bisanzwe cyangwa abari mu myitozo ngororamubiri.

Shiny mu kiganiro n’ Imvaho Nshya yavuze ko iyi myambaro yatekereje kuyihanga mu rwego rwo kwishimira umurage n’umuco by’abakurambere Nyafurika, ariko akazana imyambaro ikozwe mu buryo bugezweho kandi bunogeye ijisho.

Hakizimana Abdallah “Shiny”

Yakomeje avuga ko ikindi bari bagamije bakora iyi myambaro ari ugutuma uyambaye yiyumvamo kwigirira icyizere.

Ati “Ubusanzwe imyambaro yacu buri gihe tuba dushaka ituma abantu biyumvamo imbaraga kandi bakigirira icyizere, bakumva baberewe kandi batekanye bijyanye n’uruhu rwabo. “Roots Collection” iha icyubahiro umurage ndetse n’umuco w’imyambarire Nyafurika ikungahaye ku mwihariko.”

Shiny avuga ko Mr. Endowed irenze kuba ari ‘brand’ y’imyambaro ahubwo ari nk’umuryango w’abantu bafite inyota yo guteza imbere ibijyanye n’imideli no kugira ingaruka nziza ku isi yose.

Ushaka “Roots collection” unyura kuri www.mrendowed.com.

Shiny watangije “Mr. Endowed” ni umwe mu bahanga imideli bafite umwihariko kuko ugereranyije n’abandi yahisemo inzira y’imyambaro irimo imipira isanzwe n’indi yo kwambara ahantu hatari mu birori bikomeye izwi nka ‘Casual clothes’.

Uyu musore yasoje amashuri yisumbuye mu 2011, atangira gukora imirimo itandukanye yamuteza imbere, irimo nko kuba yarabaye ufotora abanyamideli, atangira kumenyana na bo no kubikunda kugeza aho yumvise na we yakwihangira imyambaro iriho n’ikirango yishakiye.

Ati “Natekereje kwinjira mu mideli kuva kera. Nabaye umufotozi kuva kera, nkorana n’abahanga imideli ndetse n’abayimurika mu 2013 kugeza mu 2016. Nkabona byanze bikunze ngomba kugira ikintu nkora mu ruganda rw’imideli. Ikintu natekerezaga bwa mbere cyari uguhanga imideli ndetse no kuzamura abayimurika.”

Mu 2017, uyu musore avuga ko ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira guhanga imideli yise ‘Mr. Endowed’.

Ati “Icyo bimaze kungezaho ni uko maze kumenyekana, ikindi binyigisha isoko ry’imyambaro n’uko nakwitwara. Abanyarwanda bishimira ibyo nkora bikampa icyizere cy’uko imyambaro yanjye izamenyekana ku Isi. Mfite intumbero yo gukora imyenda ikunzwe ku Isi. Iyindi numva mfite ni ukumenyekanisha.”

Ikirango cye gikoze mu ishusho y’ifarasi kubera ko ngo yagihisemo ashaka gukora ibintu byihariye, yiyumvisha ko mu Rwanda hagomba kuva imideli kandi igomba guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Impamvu yahisemo gukoresha ifarasi nk’ikirango cyerekana ibihangano bye, Shiny Abdallah yavuze ko ari imwe mu nyamaswa zigira amahoro, ikagira ingufu n’ubushake mu byo ikora.

Uyu muhanzi w’imideli avuga ko byose yabihisemo kubera ahanini gahunda Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu ya ‘Made in Rwanda’, hagamijwe guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Amaze kwambika benshi mu bazwi barimo ba Nyampinga batandukanye nka Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane n’abandi bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro nka Dj Marnaud n’abandi.

Avuga ko uretse gukora imyambaro ashaka kwagura ibikorwa agatangiza na brand ijyanye n’inkweto n’ibindi bitandukanye.

Mr. Endowed ni ikigo gikora imyambaro ya basirimu yitwa Urban Wear mu rurimi rw’Icyongereza, yambarwa ahantu aho ariho hose n’ibindi bijyanye n’imyambarire. Cyatangiye gikora imipira yo kwifubika ifite ingofero (hoodies), idafite ingofero ari yo (Sweaters) n’imipira isanzwe izwi nka T-Shirts.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE