Miss Hannah Karema yamaganye iby’umubano wihariye na Eddy Kenzo

Miss Hannah Karema yamaganye iby’umubano wihariye na Eddy Kenzo

Nyampinga wa Uganda 2023 Hannah Karema, uri mu bakobwa umunani bitwaye neza muri Miss World 2024, yamaganye iby’umubano wihariye bavuga ko afitanye na Eddy Kenzo.

Ni nyuma y’uko hashize iminsi umubano wihariye hagati y’aba bombi uvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Miss Hanna Karema yamaganye ibimuvugwaho n’abanyamakuru ku byerekeye umubano wihariye n’umuhanzi Eddy Kenzo uri mu bafite izina rikomeye muri icyo gihugu.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe ku bivugwa ko Kenzo yamwohereje imodoka zihenze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu 2023, igihe yari avuye muri Miss World, uyu mukobwa mu mvugo yuzuye uburakari yabasabye kubibaza Eddy Kenzo.

Ati: “Mukwiye gufata ibyo bibazo byose muhora mumbaza mukabimubaza, kuki muhora mushaka ko nahora nsubiza ibibazo bimwe, sindabona mubimubaza, ikigaragara murashaka gutangiza intambara zitari ngombwa.”

Avuva ko afite inshuti nyinshi kandi ibyaba byose bidasobanura umubano wihariye.

Ati: “Uretse we mfite inshuti nyinshi, ibyo wabonye byose, cyangwa utekereza ko byabaye byararangiye, ntibivuze ko hari umubano wihariye.”

Mu byumweru bishize Kenzo yahakanye umubano wihariye we na Karema, maze yamaganira kure ibijyanye n’amakuru avuga ko nta ruhare yagize mu modoka yakuye Miss Hanna Karema ku kibuga cy’indege.

Karema yabivugiye mu itangizwa ku mugaragaro ry’amarushanwa y’ubwiza yo guhitamo Miss Uganda 2024, aho muri iki cyumweru batangira guhitamo abakobwa bazahagararira Intara bavukamo, bikazatangirira muri Nile y’Iburengerazuba (West Nile) akazakomereza mu tundi duce tw’Igihugu, bikazasozwa hatoranywa abazahagararira Umujyi wa Kampala.

Miss Karema avuga ko ubunararibonye yakuye mu marushanwa aherutse kwitabira yo guhitamo Miss world 2024, azabwifashisha mu gutanga inkunga yose ikenewe mu guhitamo Nyampinga uzamusimbura.

Ati: “Icyiza ni uko nitabiriye Miss Word kandi natsindiye ibihembo bitatu byose, niteguye gutanga umusanzu wanjye n’ubujyanama, kuko byinshi byahindutse muri iri rushanwa, twizeye ko ba nyampinga bazitwara neza mu irushanwa.”

Uretse Miss Hanna Karema, Umuhanzi Eddy Kenzo amaze iminsi avugwa mu rukundo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro Phiona Nyamutoro, akaba aherutse no guhishura ko banafitanye umwana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27