Misiri: Impanuka y’ubwato yaguyemo abantu 10

Misiri: Impanuka y’ubwato yaguyemo abantu 10

Impanuka y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwa Nili mu Misiri, yahitanye abantu 10 abandi bajyanwa mu bitaro.

Africa News yavuze ko ku wa 26 Gashyantare, ari bwo ubuyobozi bwatangaje ko ubwato bwari butwaye abakozi 15 bwarohamye mu ruzi Nili, 10 muri bo bahasiga ubuzima abandi bajyanwa mu bitaro.

Minisiteri y’Abakozi yatangaje ko batanu barokotse bajyanywe mu bitaro nyuma baza gusezererwa nubwo icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Minisiteri yageneye indishyi z’akababaro zingana n’amapawundi 200 000 kuri buri muryango wabuze umuntu ndetse n’amapawundi  20 000 ku barokotse.

Mu 2022 abantu babiri barapfuye abandi umunani baburirwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwa Nili, ndetse no muri 2015 abantu 35 bapfiriye mu mpanuka  yabaye hagati y’ubwato butwara abagenzi ndetse n’ubutwara imizigo bwagonganiye mu ruzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27