Minisitiri Musabyimana yasabye kunoza ibikorwa by’iterambere  muri Ruhango

Minisitiri Musabyimana yasabye kunoza ibikorwa by’iterambere  muri Ruhango

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano Gasana Alpfred, basuye Akarere ka Ruhango, baganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye, banasuye imishinga n’ibikorwa by’iterambere binyuranye batanga n’inama zo kurushaho kunoza imikorere.

Ba Minisitiri bombi basuye ishuri ribanza rya Musamo mu Murenge wa Ruhango, banasura uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi ubu rukora ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ubushobozi bwarwo kubera kubura umusaruro.

Minisitiri Musabyimana akaba yasabye ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi gushyiraho uburyo bwo gukorana bya hafi n’abahinzi kugira ngo uruganda birworohere kubona umusaruro ndetse rutange umusaruro rwitezweho.

Indi mishinga yasuwe ibiri harimo uw’ishuri rizigisha ubukerarugendo n’ubucuruzi (UTB-Ruhango Campus) n’umushinga w’inyubako y’ubucuruzi byombi biri mu mujyi wa Ruhango. Banasuye ikusanyirizo ry’amata riri mu Murenge wa Kinazi.

Basuye gare ya Ruhango harebwa aho ibikorwa byo kubaka inzu zigezweho z’ubucuruzi bigeze. Bakomereje  muri santere ya Kinazi hasurwa ikusanyirizo ry’amata (MCC). Hasobanuwe imikorere yaryo, maze Koperative ishinzwe kuricunga igirwa inama zo kuyifasha kurushaho kunoza imikorere.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye Minisitiri Musabyimana yagiranye inama na Komite Nyobozi ndetse n’abayobozi b’Imirenge y’Akarere ka Ruhango abasaba kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage; kwita ku bikorwa na gahunda bigamije guteza imbere abaturage; gushishikariza abaturage kurinda ibikorwa remezo no kubyongera; gushishikariza ababyeyi gusubiza mu ishuri abana barivuyemo; kwimakaza isuku hose mu karere; kwita ku mitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi; n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27