Minisitiri wa Senegal n’uw’u Busuwisi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 21, 2025
  • Hashize amezi 10
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal, Christine Harijaona Razanamahasoa, n’intumwa ayoboye ndetse n’Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ignazio Cassis, n’itsinda ayoboye basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwatangaje ruti: “Iri tsinda ryasobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; ibyayiteye, ukuri kuri yo, ndetse n’ingaruka zayo, n’urugendo rw’u Rwanda mu bwiyunge no kwiyubaka.”

Aba bayobozi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma yo kwitabira Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yaberaga i Kigali.

Ignazio Cassis, Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 21, 2025
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE