Minisitiri Nduhungirehe mu bashimishijwe n’itsinzi ya Mukura VS 

Minisitiri Nduhungirehe mu bashimishijwe n’itsinzi ya Mukura VS 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, usanzwe ari umukunzi w’Ikipe ya Mukura Victory Sports, yayishimiye ku ntsinzi yongeye kubona imbere ya Rayon Sports muri Shampiyona ya 2024-2025.

Ibi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa x kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, nyuma y’aho Mukura VS itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Samson Ayilara Oladosu ku munota 75 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. 

Yagize ati: “Ndashimira Mukura VS ku ntsinzi ya kabiri ibonye kuri Rayon Sports muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024-2025. Ndashimira byimazeyo abagize amatsinda y’abafana ba MVS b’i Save mu Akarere ka Gisagara, dufite Stade Amahoro kuri uyu mugoroba.”

Intsinzi ya Mukura VS yatumye ihita igira amanota 30 ifata umwanya wa Gatanu gihe Rayon Sports yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 46 irusha APR FC amanota ane.

Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya muri Shampiyona uyu mwaka Mukura VS itsinze Rayon Sports, mu mukino ubanza wabereye i Huye mutangiriro za Mutarama 2025 yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1. 

Mukura VS izasubira mu kibuga ku wa 6 Mata 2025 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona izakirwamo na Police FC mu gihe Rayon Sports izagisubiramo yisobanura na Marine FC ku wa 5 Mata 2025.

Mukura VS yongeye gutsinda Rayon Sports muri Shampiyona y’uyu mwaka
Minisitiri Nduhungirehe yashimishijwe n’itsinzi Mukura VS yongeye gukura Kuri Rayon Sports
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego batsinze Rayon Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27