Miliyari zisaga 2 z’abagore ku Isi ntibahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu by’ubukungu

Miliyari zisaga 2 z’abagore ku Isi ntibahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu by’ubukungu

Raporo ya Banki y’Isi iheruka yo mu 2022 ivuga ku ruhare rw’abagore mu by’ubukungu ku Isi igaragaza ko abagera kuri miliyari 2,4 bafite imyaka yo gukora badahabwa amahirwe angana mu bukungu.

 Ibihugu bigera ku 178 biracyarimo inzitizi  z’amategeko mu ruhare rw’abagore mu bukungu.

Mu bihugu 86, abagore bahura n’inzitizi mu kazi mu gihe 95 bitemeza umushahara ungana n’akazi bakora ugereranyije n’abagabo.

Banki y’Isi igaragaza ko hakiri imbogamizi mu burenganzira bwuzuye hagati y’abagore n’abagabo mu bijyanye n’ubukungu.

Icyakora ibihugu 23 byavuguruye amategeko yabyo mu 2021 kugira ngo bitere intambwe ikenewe mu guteza imbere abagore mu bukungu, nk’uko raporo ya Banki y’Abagore, Ubucuruzi n’amategeko ya 2022 ibigaragaza.

Umuyobozi wa Banki y’Isi ishinzwe politiki y’iterambere n’ubufatanye, Mari Pangestu, avuga ko hakiri itandukaniro hagati y’abagore n’abagabo mu bukungu bityo Guverinoma zikwiye kwihutishaivugurura ry’amategeko.

 Ati: “Nubwo hari intambwe imaze guterwa itandukaniro riracyahari hagati y’abagabo n’abagore Guverinoma zigomba kwihutisha umuvuduko w’ivugurura ry’amategeko kugira ngo abagore bamenye  ubushobozi bwabo bwose kandi bagire n’inyungu zingana.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27