MC Alger izacakirana na Al Hilal SC yageze i Kigali (Amafoto)

MC Alger izacakirana na Al Hilal SC yageze i Kigali (Amafoto)

MC Alger yo muri Algeria yageze mu Rwanda, aho izakirwa na Al Hilal SC yo muri Sudani mu mukino  w’umunsi wa mbere w’Amatsinda ya CAF Champions League.

Iyi kipe yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025 kuri Sitade Amahoro saa saa cyenda z’amanywa wagizwe ubuntu. 

Al Hilal izawakira imaze iminsi i Kigali, aho yitabiriye Shampiyona y’u Rwanda gusa iracyategereje ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru (CAF) ibyemeza igatangira gukina.

Mu kwitegura uyu mukino, iyi kipe yakinnye imikino ibiri ya gicuti irimo uwo yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 n’uwo yanganyijemo n’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ubusa ku busa.

Ku rundi ruhande, MC Alger yatangiye neza Shampiyona y’iwabo, ndetse ku kugeza ku munsi wa 11 ni yo iyoboye n’amanota 22 mu mikino umunani imaze gukina.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27