Mali: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirukanwe shishi itabona

Mali: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirukanwe shishi itabona

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, zategetswe kuva muri Mali igitaraganya n’abayobozi b’iki gihugu.

Izi ngabo zavanywe mu byazo zangirizwa ibikoresho ku buryo n’ubuzima bwazo bwari kujya mu kaga.

The East African yanditse ko nyuma yo guhirika ubutegetsi mu 2020, abayobozi bashya ba Gisirikare muri Kamena, bategetse ingabo z’amahoro kubavira mu gihugu , batangaza ko bananiwe gukora “inshingano zabo” ndetse babamagana bavuga ko bagira uruhare mu kwangiza uburenganzira bwa muntu.

Mu ngabo zigera ku 15,000 za MINUSMA zageze ku butaka bwa Mali mu myaka 10 ishize ,180 muri zo zarishwe, zikaba zari zigizwe n’abasirikare n’abapolisi.

Ibi bikaba byaratangajwe n’izi ngabo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Kuva muri Kanama izi ngabo zari zimaze kuva mu nkambi eshanu.
Kuri ubu MINUSMA ikaba yarangije “kuva vuba” muri Tessalit mu Majyaruguru ya Kidal.

Yavuze ko yabikoze kuko “umutekano warushijeho kuzamba” kandi byashyize ubuzima bwabo mu kaga”.

Mu minsi yabanjirije kuvamo, amasasu yarasiwe mu ndege zayo zitwara imizigo no ku birindiro byayo.
MINUSMA ikomeza ivuga ko imodoka zitwara abagenzi zatewe ibiturika kandi bikomeretsa.

Umugambi wari uhari ni uko ingabo za MINUSMA zagombaga kuba zarangije kuva muri Mali mu mpera z’uyu mwaka ariko iza mbere zatangiye kuva mu birindiro byazo guhera Nyakanga.

Ariko nanone umugambi wa mbere wari uw’uko ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro ziva mu gihugu mu mpera z’uyu mwaka, ariko iza mbere zikaba zaravuyemo guhera muri Nyakanga.

Nubwo bimeze bityo ariko imitwe yitwaje intwaro irimo Tuareg na Al Qaeda ntishaka ko inkambi z’Umuryango w’Abibumbye zasubizwa ingabo za Mali, zivuga ko igikorwa nk’iki kizabangamira ihagarikwa ry’imirwano ndetse n’amasezerano y’amahoro y’i Bamako yo muri 2014 na 2015.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27