Maj Gen Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zo guhagararira u Rwanda

Maj Gen Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zo guhagararira u Rwanda

Ambasaderi Major General Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, i Moscou ku ngoro y’Umukuru w’igihugu y’u Burusiya (Kremlin).

Gen Maj Nzabamwita yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya tariki ya 20 Ukuboza 2024. Mbere yari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2019. Yitezweho kugira uruhare rukomeye mu kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye ku mugaragaro tariki ya 17 Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete, na rwo rumaze umwaka n’amezi atatu rubonye ubwigenge.

Uwo mubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.

Mu Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gukuraho visa z’abayobozi ndetse n’iza serivisi, mu rwego rwo koroshya imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.

Maj Gen Nzabamwita na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin
Ambasaderi Major General Joseph Nzabamwita yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27