Loni ihangayikishijwe n’ubuzima bushaririye bw’abaturage ba Sudani

Loni ihangayikishijwe n’ubuzima bushaririye bw’abaturage ba Sudani

Imirwano ikaze i Darfur yongeye gutuma ibihumbi by’Abanyasudani bahunga ingo zabo, ibyatumye Loni itangaza ko ubuzima bubi ndetse n’agahinda bikomeje kwiyongera muri iki gihugu.

AFP yanditse ko Mamadou Dian Balde, umuyobozi mukuru mu karere gashinzwe impunzi z’umuryango w’abibumbye (UNHCR) yavuze ko mu mezi atandatu miliyoni esheshatu z’abantu bahatiwe kwimuka, avuga ko ari imibabaro iteye ubwoba.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko intambara hagati y’ingabo ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan ndetse n’iziyobowe na za Generali Mohamed Hamdane Daglo (RSF) zahitanye abantu barenga 9000 kuva muri Mata.

Umukozi wa Loni yavuze ko muri miliyoni zigera kuri esheshatu zahunze, miliyoni 1.2 zavuye mu gihugu, aho usanga basabiriza ndetse n’ubuzima bwabo bwarahungabanye cyane.

Yavuze ko mu gihe Isi yose yitaye ku ntambara yo muri Gaza, umubare w’abantu bahunze ingo zabo muri Sudani wongeye kwiyongera, mu gihe ingabo za RSF zerekezaga i Nyala, umujyi wa kabiri muri iki gihugu rwagati muri Darfur.

Hagati aho, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru ajyanye n’igitero kinini cyagabwe n’ingabo z’abasirikare ba Sudani i El-Facher, mu mugi wa Darfur y’Amajyaruguru.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27