Lomami Marcel yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports

Lomami Marcel yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports

Lomami Marcel yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports mu mikino ya Shampiyona isigaye asimbuye Joslin Bipfubusa wahagaritse akazi y’uko ananiwe kwihanganira ibibazo biri muri iyi kipe birimo iby’amikoro n’imiyoborere.

Uyu mutoza yahagaritse akazi nyuma y’aho ikipe yari yaragerageje kumwirukana ariko ikisubiraho kuko ishobora kumwishyura agera muri miliyoni 25 Frw yiganjemo imishahara.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Lomami Marcel yemeje ko ari umutoza wa Kiyovu Sports.

Ati: “Ndi umutoza wa Kiyovu Sports nahawe amasezerano yo gusoza imikino isigaye ya shampiyona.”

Lomami Marcel azungirizwa na Bagumaho Hamiss

Asanze Kiyovu Sports ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota umunani n’umwenda w’ibitego 17.

Lomami Marcel w’imyaka 39, yakinnye mu makipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Yabaye kandi umutoza mu makipe nka Rayon Sports, Gasogi United, Gorilla FC na Espoir.

Umukino we wa mbere azahura na Vision FC ku cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Lomami Marcel yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27