Libiya: Yirukanye Abadipolomate b’ibihugu bishyigikiye Isiraheli
Inteko Ishinga Amategeko ya Libiya yasabye ko ba Ambasaderi baturuka mu bihugu “bishyigikiye” Isiraheli mu mirwano imaze igihe n’umutwe wa Hamas bava ku butaka bwayo, yibanda cyane ku bihugu nk’Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani.
The East African yanditse ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko ku rubuga rwayo rwa interineti, rishyigikiwe n’umusirikare ukomeye akaba n’umunyapolitiki Khalifa Haftar yatandukanyije abayobozi babiri bahanganye.
Yavuze ko Libiya izagabanya ibyoherezwa muri ibi bihugu mu gihe ubwicanyi buri gukorerwa Abanyapalestine budahagaze.
Iri tangazo ryasabye ba Ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Isiraheli guhita babavira ku butaka kandi niba intambara idahagaze barekera kuboherereza ibikomoka kuri peteroli.
Rigira riti: “Turasaba ko ba Ambasaderi b’ibihugu bishyigikira umutwe w’abaziyoniste (Isiraheli) mu byaha byayo ko bahita bava ku butaka bwa Libiya. Niba ubwicanyi bwakozwe budahagaze, Leta ya Libiya irahagarika kohereza peteroli na gaze mu bihugu bishyigikiye Isiraheli”.
Inteko Ishinga Amategeko yamaganye mu magambo akomeye ibikorwa bya “Guverinoma y’Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani”.
Yavuze ko aya mahanga ashyigikiye umutwe w’abaziyoniste(Isiraheli) mu byaha byayo mu karere ka Gaza, mu gihe abayobozi babo batanze ibiganiro ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage bwo kwishyira ukizana”.
KAMALIZA AGNES