Kwibuka29: I Gashora hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9

Kwibuka29: I Gashora hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9
Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashora hashyinguwe imibiri 9 kuri uyu wa 11 Mata 2023 (Foto Akarere ka Bugesera)

Imirenge ya Rilima, Rweru, Juru na Gashora yo mu Karere ka Bugesera bahuriye ku Rwibutso rwa Gashora bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu cyitwaga Komine Gashora.  Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9.

Jackson Rutayisire yasobanuye uko umuzi w’amacakubiri n’ibitekerezo byashenye u Rwanda kugeza kuri Jenoside byaje, avuga ko bishingiye ku ngengabitekerezo y’ivangura y’abakoloni. Ibitekerezo byaranze Repubulika zabanje byangizaga imitekerereze ya muntu bigasenya amahame y’ubumuntu.

Bwana Ntivuguruzwa Adiyeri wari utuye mu Murenge wa Rilima yatanze ubuhamya ku rugendo rw’itotezwa, agira ati: “Ubwicanyi bwongerewe ubukana no kwambura Abatutsi ubumuntu uhereye ku igerageza rya Jenoside mu 1992”.

Avuga ko Abatutsi ubwo barimo gutwikirwa inzu, bakubiswe bahungiye i Gashora.

Bankundiye Chantal Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera yavuze ko kwibuka ari ukuzirikana ibyiza n’indangagaciro byarangaga Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ibihe bifasha abarokotse Jenoside bakavuga ibyababayeho, n’ibindi.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon. Mukabalisa Germaine wari umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, Abajyanama, abahagarariye Ibuka, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bafashe mu mugongo imiryango yashyinguye mu cyubahiro imibiri icyenda.

Hon. Mukabalisa yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga banyomoza abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakavuga ukuri.

Yabasabye kugira ubutwari nk’ubwo Inkotanyi zatabaye Abanyarwanda no gusigasira imiyoborere myiza.

Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka. Asaba abaturage muri rusange by’umwihariko urubyiruko kurwanya abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga cyane mu bihe twibuka.

Meya Mutabazi ati: “Kwibuka twiyubaka biduha gutekereza aho Igihugu kigeze mu iterambere.”

Yavuze ku bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu Karere ka Bugesera by’umwihariko i Gashora birimo amashuri yisumbuye, icyanya cy’inganda, kaminuza n’ibindi.

Mu bindi bikorwa by’iterambere byagezweho muri iyi myaka 29 ishize ni ikibuga cy’indege kiri mu Murenge wa Rilima, umuhanda wa kaburimbo mu Murenge wa Rweru n’ibindi.

Urwibutso rwa Gashora rushyinguyemo imibiri isaga 5000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27