Kwibuka 32: Kamonyi basabye gukomeza kwita ku mibereho y’Abarokotse Jenoside

Kwibuka 32: Kamonyi basabye gukomeza kwita ku mibereho y’Abarokotse Jenoside

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda bibutse Abatutsi bishwe ku italiki ya 15 Mata 1994.

Amateka y’itariki ya 15 Mata mu Murenge wa Runda, ahera ku Batutsi benshi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Gihara bishwe urw’agashinyaguro n’abasirikare bari baturutse i Kigali nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Sylvere Nahayo.

Ati: “Kuri itariki nk’iyi mu 1994, ni bwo Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya bishwe bikozwe n’Interahamwe zibifashijwemo n’abasirikare bari baturutse i Kigali bakarasa Kiliziya maze bakicwa abandi bakajugunywa muri Nyabarongo.”

Yakomeje avuga ko gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo ari uguha icyubahiro Abatutsi bajugunywemo bamaze kwicwa, ndetse ko hari n’abajugunywagamo bakiri bazima bakicwa n’amazi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, bagarutse ku bibazo bikomeje kugaragara, by’umwihariko ibijyanye n’imibereho y’abageze mu zabukuru.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent yashimye uburyo Leta ikomeje gufasha abarokotse Jenoside, nubwo hakiri ahagikenewe gushyirwa imbaraga.

Ati: Abarokotse Jenoside bafashijwe kubona icumbi nubwo bitaragera kuri bose, ariko abahawe inzu hagati ya 1996-2000, kugeza ubu izo nzu zamaze gusaza zikeneye gusanwa kugira ngo abo babyeyi bazasazire mu nzu zikomeye.”

Ikindi cyagaragajwe ni inkunga y’ingoboka ihabwa Abarokotse Jenoside, ko itakijyanye n’igihe kubera ko izamuka ry’ibiciro ku isoko rituma ntacyo ibafasha kigaragara.

Ati: “Ubufasha bw’inkunga y’ingoboka ihabwa abarokotse batishoboye by’umwihariko abageze mu za bukuru batagifite imbaraga zo kugira indi mirimo ibatunga bakora, usanga ntacyo ibafasha kigaragara. Niba bishoboka, twasabaga ko iyi nkunga yakongerwa.”

Depite Nyabyenda Damien, wari witabiriye uyu muhango, yagarutse ku bibazo byagaragajwe n’Abarokotse Jenoside, avuga ko Leta izakomeza kubyitaho.

Ati: “Ikibazo cy’amacumbi ni ikibazo Leta ikomeje kwitaho kandi kizakomeza kwitabwaho uko ubushobozi bw’Igihugu bugenda buboneka kuko kirazwi kandi cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Ku bijyanye n’inkunga y’ingoboka itajyanye n’ibiciro ku isoko, Depite Nyabyenda yavuze ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kuko cyamaze kugezwa ku nzego zibishinzwe.

Ati: “Inkunga y’Ingoboka itagihagije ukurikije uko igiciro cy’ubuzima gisigaye kimeze, nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ahandi hirya no hino tugera iki kibazo barakidutumye kandi twakigejeje ku nzego zibishinzwe. Twizeye ko kizakomeza kuganirwaho kandi kizashakirwa igisubizo.”

Mu butumwa butandukanye bwahatangiwe, bwagarutse ku gushima ubutwari bw’ingabo z’Inkotanyi zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni.

Hashyizwe indabo mu mugezi wa Nyabarongo hibukwa Abatutsi bajugunywemo
Ingabo na Polisi bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Runda
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyongira Uzziel (ubanza iburyo) n’abandi banyacyubahiro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27