Kwibuka 28: ‘Igihango cy’Urungano’ baribuka urubyiruko rwazize Jenoside

Kwibuka 28: ‘Igihango cy’Urungano’ baribuka urubyiruko rwazize Jenoside

Urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu barimo ababa mu Gihugu no mu mahanga, ruzitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ihuriro ry’urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’.

Iri huriro riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022, rizabera kuri site 9 ari zo Gasabo, Gatsibo, Ngoma, Muhanga, Huye, Rubavu, Rusizi, Gakenke, Musanze, zizahurizwaho Uturere twose tw’u Rwanda uko ari 30. 

Iri huriro rifite isanganyamatsiko igira iti: ‘Urubyiruko twahisemo kuba umwe – Igihango cyacu’.

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hirya no hino mu Gihugu n’ahandi henshi ku Isi bibuka uburyo Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe bunyamaswa mu gihe cy’iminsi 100 gusa. 

Urubyiruko kimwe n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibikorwa bigamije kubungabunga inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, gusura no gususurutsa ababyeyi b’Intwaza aho batujwe mu Mpinganzima, guha umuganda no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Urubyiruko rugira kandi uruhare mu biganiro bigamije kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Ni muri urwo rwego, Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bateguye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyiswe “Igihango cy’Urungano” nk’urubuga rufasha urubyiruko kuganira ku mateka yaranze u Rwanda, kumenya amasomo ruvoma muri ayo mateka mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, uruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho himakazwa “Ndi Umunyarwanda” nk’isano muzi Abanyarwanda bose basangiye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27