Kirehe irigira kuri Kigali guteza imbere imiturire n’ibikorwa remezo

Kirehe irigira kuri Kigali guteza imbere imiturire n’ibikorwa remezo

Nyuma y’aho Akarere ka Kirehe kagizwe umujyi wunganira Kigali, aka Karere katangiye urugendo rwo guteza imbere imiturire n’ibikorwa remezo, ni muri urwo rwego karimo kwigira ku Mujyi wa Kigali uko iryo terambere ryagerwaho.

Uyu munsi ku wa 18 Werurwe 2022, itsinda ryaturutse mu Karere ka Kirehe ryagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali harebwa ubwunganizi bwatanga  kugira ngo aka Karere kagere ku rwego rushimishije muri kiriya cyerekezo cyo guteza imbere imijyi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali  Rubingisa Pudence yashimye ubushake bw’Akarere ka Kirehe mu kuba umujyi wunganira Kigali kandi wubakiye ku bikorwa remezo, yabijeje ubufatanye burimo kubaha  abatekinisiye bakabasura, bakabunganira no gusangira ubumenyi mu gukemura imbogamizi zihari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno

Yagaragaje ko gukorana n’ Urugaga rw’Abikorera ari ikintu cy’ingenzi ndetse ko iyo ubuyobozi bushyizeho ibikorwa remezo abikorera na bo bahita babibyaza umusaruro, bityo ko imikoranire igomba guhoraho.

Ku bijyanye n’isuku, yagarutse ku gukora ubusitani, kandi abayobozi bakegera abaturage kugira ngo babakangurire isuku ye kuba ahagaragara gusa bakabatoza kuyimakaza aho batuye n’aho bari hose. 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa yibukije Abanyakirehe ko akazi kose ari uguhozaho kugira ngo bigire impinduka zirambye. Ikindi ni ukwita ku mutekano kuko uko iterambere rizamuka na wo ugomba kwitabwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yashimye ubu bufatanye kuko buzafasha kuzamura ubumenyi ku birebana  n’imiturire no guteza imbere ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Ubufatanye n’Umujyi wa Kigali buzafasha kuzamura ubumenyi bw’abakozi b’Akarere ka Kirehe no gusangira amakuru uko twakemura bimwe mu bibazo bijyanye n’ibikorwa remezo n’imiturire. Turashimira uyu mwanya Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatugeneye”.

Mu rwego rwo kwiga uburyo bwo kunoza isuku mu buryo buhoraho bikorwa mu mijyi (Mu ngo, muri santeri z’ubucuruzi, mu masoko, n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, abari murugendoshuri mu Mujyi wa Kigali barebye imicungire y’imyanda bakaba basuye ikimpoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27