Kigali: Nyuma y’imvura idasanzwe yahitanye abantu babiri hatanzwe umuburo

Kigali: Nyuma y’imvura idasanzwe yahitanye abantu babiri hatanzwe umuburo

Umujyi wa Kigali watangaje ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuva ku wa 10 kugeza ku ya 13 Mata 2025, imaze guhitana ubuzima bw’abantu babiri, ihungabanya urujya n’uruza ndetse isenya   inzu 27; zirimo 8 zo mu Karere ka Nyarugenge, 12 zo mu Karere ka Kicukiro na 7 zo mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko mu bantu bapfuye harimo uwatwawe n’umuvu undi wagwiriwe n’urukuta bityo ko abantu bakwiye kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibyabazanira ibyago mu bihe by’imvura.

Yagize ati: “Hari umuntu watwawe n’amazi muri ruhurura; hari n’undi urukuta rwe rwaguyeho tukaba dukomeje gufatanya n’abaturage kugira ngo abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke ariko tunabakangurira kwirinda kuvogera za ruhurura n’ahandi hari amazi aba agenda ari umuvu hari igihe aba arimo imbaraga nyinshi bikaba byatuma utwara abantu.”

Yagaragaje ko iyo mvura yahagaritse urujya n’uruza by’akanya gato mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho yari yafunze imihanda.

Ati: “Mu bice bitandukanye hagaragaye imvura ikaba yaraguye ari nyinshi hamwe na hamwe amazi yabaye menshi mu mihanda bihungabanya urujya n’uruza.”

Dusengiyumva yashimiye abafashe ingamba zo kwirinda muri ibi bihe by’imvura ariko yibutsa ko bakwiye gukomeza izo ngamba; bagasibura inzira z’amazi n’abubaka bagakurikiza amategeko agenga imyubakire.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyari cyaburiye ko kuva mu ijoro ryo ku wa 11 kugeza tariki 13 Mata 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Ingaruka zayo zirimo; imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo y’ahahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’ingaruka ziterwa n’inkuba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27