Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe 4 yangiza inzu zisaga 40

Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe 4 yangiza inzu zisaga 40

Imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yahitanye ubuzima bw’abantu bane, inangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo iby’amazi n’amashanyarazi, inzu zisaga 40 zirasenyuka by’umwihariko ikaba yibasiye ibice bitandukanye by’Akarere ka Kicukiro.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, agaragaza ko hari n’abandi bantu barenga bane bakomerekejwe n’iyo mvura, yatumye inzu zigwira abantu abandi bagatembanwa n’imivu y’amazi.

Inzu zirenga 40 ni zo zimaze kubarurwa ko zasenywe n’iyo mvura nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabibwiye itangazamakuru. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) na bwo bwatangaje ko abaturage bo mu Murenge wa Niboye na Kagarama mu Karere ka Kicukiro batarimo kugerwaho n’amazi uko bisanzwe kugeza ubu, kubera imvura yangije umuyoboro w’amazi werekezayo.

Meya Rubingisa yongeyeho ko iyo mvura yanangije umuhanda Sonatube-Kicukiro-Gahanga, kuri ubu hakaba hamaze kubarurwa ibyangiritse ku bufatanye na Rwiyemezamirimo. Yabwiye UMUSEKE ati: “Hari imihanda tuba twubaka mishya cyangwa se imihanda yari isanzwe ikaba yavugururwa cyangwa ikongerwa, ibyo ariko mbere y’uko bikorwa biba byakorewe inyingo, no mu nyigo haba hagomba no kugaragazwa aho amazi agomba kugana.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyatangaje ko iyo mvura yateje imyuzure mu Mujyi wa Kigali yangiza imyaka yari ihinze mu bishanga bitandukanye. Imvura kandi imaze iminsi yangiza bimwe mu bikorwa remezo birimo inzu n’ibiraro hirya no hino mu Rwanda.

Ni mu gihe ibishanga bifite uruhare runini mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Bifite kandi akamaro ntagereranywa ko gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, kubika no kuyungurura amazi, kugabanya imyuka ihumanye kandi bikagira uruhare mu kugabanya imyuzure.

Hatangajwe ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, zirimo no gutunganya ibishanga mu mushinga RUDPII wo gusana ibishanga 5 muri Kigali, REMA ifatanyijemo n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Igishanga cyahereweho ni icya Nyandungu cyahindutse Pariki y’Ubukerarugendo yo kwigisha no kwidagadura, igaragaza agaciro ko kugarura urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mijyi, ndetse ikazaba icyitegererezo mu gusana ibindi bishanga bitanu n’ibindi bitandukanye mu Gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27