Kigali: Haturikijwe ‘fireworks’ mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 28 (Amafoto)

Kigali: Haturikijwe ‘fireworks’ mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 28 (Amafoto)

Mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere taliki ya 4 Nyakanga 2022, ikirere cy’Umujyi wa Kigali cyahindutse urwererane ubwo haturitswaga ibishashi mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru ya 28 yo Kwibohora.

Ibyo bishashi byaturikirijwe mu bice bitandukanye ahagana saa yine z’ijoro birimo kuri Sitade Amahoro i Remera, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Mont Kigali.

Ni ibyishimo ku Banyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize, byubakiye ku bwitange bw’abahoze mu Ngabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zigafasha kubaka Igihugu mu nshingano zihereye ku busa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) ari mu bavuze imyato intambwe imaze guterwa n’Abanyarwanda mu rugendo rw’iterambere mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yifuriza Abanyarwanda Umunsi mwiza wo kwibohora.

Yagize ati: “Aho tugeze ubu mu rugendo rw’imyaka 28 yo Kwibohora hateye ishema pe! Nubwo ari rya joro ribara uwariraye… Kuri uyu munsi rero baticumugambi mwatubereye ingabo, turabashimiye! Muri impamvu, ndetse muri n’impamba mu nzira ikiri imbere! Twikomereze imihigo bana b’u Rwanda!”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we mu kiganiro yagiranye na RBA cyibanze kuri iyo sabukuru, yavuze ko asanga imbaraga nyinshi zashyizwe mu guharanira iterambere n’umusaruro wabonetse bingana nubwo akenshi byanasabye gukoresha ubushobozi buke mu kugera ku musaruro uhambaye.

Kuri uyu munsi hatashywe imishinga yuzuye isaga 400 y’ibikorwa rusange bigamije gukomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange.Ibyo bikorwa remezo birimo amasoko, imihanda, imidugudu y’icyitegererezo n’indi yubatswe ku buryo bujyanye n’igihe, imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, amashuri, ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) n’ibindi.

Amafoto: Umujyi wa Kigali

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27