Kicukiro: Uko abafite ubumuga bitabwaho nk’abandi Banyarwanda

Kicukiro: Uko abafite ubumuga bitabwaho nk’abandi Banyarwanda
Mukarusine Claudine yagaragaje ko ibibazo by'abafite ubumuga bikurikiranwa kandi bigakemuka (Foto Kayitare J.Paul)

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, yagaragaje ko abantu bafite ubumuga muri Kicukiro ari Abanyarwanda kimwe nk’abandi.

Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki 30 Ugushyingo 2022 mu nama yahuje amashyirahamwe yo mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro.

Rukebanuka avuga ko abafite ubumuga ari icyiciro cy’abaturage bitaho cyane mu rwego rwo kumenyekanisha uburenganzira bwabo bwo kumenyeshwa ibyo bakeneye n’ibyo bakwiye kugira ngo hatagira ubaheza.

Yagize ati: “Iyo hategurwa ingengo y’imari mu Mujyi wa Kigali ariko by’umwihariko mu Karere ka Kicukiro, abaturage bafite ubumuga batekerezwaho.

Mu nzu zubakwa twubakira abatishoboye ndetse ikiciro cy’abafite ubumuga gitekerezwaho, hari izibagenerwa bitewe n’izubatswe ibyo nabyo ingengo y’imari irabazirikana”.

Akomeza avuga ko hatarebwa ku ngengo y’imari itangwa na Leta ahubwo ko hari n’abafatanyabikorwa bafatanya mu kubona inyunganirangingo bityo cya cyuho cyabonetse mu ngengo y’imari bakakiziba bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Yakomoje ku bantu bafite ubumuga ndetse n’abatabufite bashobora kugaragara mu bikorwa byo gusabiriza ku muhanda.

Ati: “Gusabiriza ntibyemewe, gusabiriza ni ingeso mbi ariko nta nubwo binahesha agaciro ubikora, yaba ufite ubumuga yaba n’udafite ubumuga uwagaragara wese asabiriza turabirwanya”.

Kayitesi Vestine uri mu nzego z’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko ashimira Leta uburyo yita ku bantu bafite ubumuga.

Avuga ko hari byinshi birimo gukorwa kandi n’imyumvire irimo kugenda ihinduka bitewe n’ubukangurambaga bukorwa kuko ngo abafite ubumuga ntibagihezwa nkuko mbere byari bimeze.

Avuga kandi ko ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga rikorwa n’ababana na bo cyangwa abaturanyi babo. Ati: “Icyo dukorana nk’Inama y’Igihugu y’Abagore, twegera imiryango yabo tukabaganiriza kugira ngo imyumvire bayihindure.

Hari ibikwiye guhinduka nko kumva ko umuntu ufite ubumuga atari nk’undi muntu usanzwe kuko kuba afite ubumuga ntibikuyeho kuba afite ubushobozi nk’ubw’undi muntu”.

Mukarusine Claudine, umukozi wa NUDOR by’umwihariko akaba akora mu mushinga ‘Guteza Imbere Imigirire Idaheza Abantu bafite ubumuga mu Rwanda’, asobanura ko uyu mushinga ugamije gukora ubuvugizi ndetse no kubaka ubushobozi ku birebena n’uburenganzira n’ishyirwa mu bikorwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Ashimangira ko mu Karere ka Kicukiro hashyizweho ihuriro ry’abakorerabushake bafite ubumuga kugira ngo na bo bagire uruhare mu kugaragaza ibibazo bya bagenzi babo.

Yagize ati: “Kugeza uyu munsi, twakiriye ibibazo by’iheza n’ihohoterwa 52, harimo ibishingiye ku bukungu, uburezi, imibereho myiza, ubutabera ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibibazo 35 byarakemutse ibindi bibazo 15 ni byo bitarakemuka birimo gukurikiranwa ku bufatanye n’ihuriro rya NUDOR ndetse n’inzego z’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga”.

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro (Foto Kayitare J.Paul)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27