Kicukiro: Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yifatanyije n’Abaturage mu muganda udasanzwe (Amafoto)

Kicukiro: Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yifatanyije n’Abaturage mu muganda udasanzwe (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Abashinwa bakorera mu Rwanda bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, mu muganda wasize bateye ibigi bya Pinus 2,000.

Ubutumwa buri ku rubuga rwa X rukoreshwa n’Akarere ka Kicukiro, buvuga ko itsinda ry’ Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda riyobowe na Amb. Wang Xuekun bakoze umuganda udasanzwe.

Ni umuganda witabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka, urubyiruko rw’abanyeshuri ndetse n’abaturage batuye i Masaka.

Hatewe ibiti bya Pinus 2,000 ku musozi wa Kibande mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko Umuryango w’Abashinwa mu Rwanda wishimiye umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 52 ari nta makemwa.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwa remezo bitandukanye birimo kuba haraguwe umuhanda Gahanga – Sonatubes – Kagera ureshya n’ibilometero 13.8.

Ni umuhanda watwaye agera kuri miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi abagezweho n’ibyo bikorwa bemeza ko byabagiriye akamaro.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun na Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro batera igiti

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27