Kayonza: Abageze mu zabukuru basabwe gutoza abato umuco wo kwizigamira

Kayonza: Abageze mu zabukuru basabwe gutoza abato umuco wo kwizigamira

Abageze mu zabukuru bashishikarijwe gutoza abato kugira umuco wo kwizigamira, bagateganyiriza izabukuru bagifite imbaraga kugira ngo bazagire amasaziro meza.

Ni ubutumwa bagejejweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi, ubwo hizihizwaga  Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.

 Kwizihiza uyu munsi  w’abageze mu zabukuru byabereye hirya no hino mu Midugudu igize aka Karere byahujwe n’Inteko z’Abaturage.

Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Guteganyiriza izabukuru, inkingi y’amasaziro meza’

Yabasabye yuko barushaho kwigisha abakiri bato kwizigamira bateganyiriza amasaziro yabo, anabasaba kurushaho gusigasira no kwigisha abato ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa bashingiye ku mateka mabi  u Rwanda rwanyuzemo.

Meya yabasabye kandi gusigira abato umurage wo gukunda igihugu, urukundo, ubumwe, ubufatanye no gukora cyane bakiteza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Mwe abageze mu zabukuru, hari byinshi muzi abato batazi, murusheho kubatoza gukunda igihugu, kurangwaho Ubumwe n’Ubudaheranwa no kwizigama bakiri bato, bafite imbaraga kugira ngo bazagire amasaziro meza”.

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi yibukije abari mu zabukuru ko bafite igihugu kibakunda kandi kibazirikana umunsi ku wundi, kibafitiye gahunda nziza zo kubafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga  w’abageze mu zabukuru haremewe abatishoboye  bagabirwa Inka, ibiryamirwa birimo matela n’ibindi bitandukanye.

Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Rukara, Akagali ka Rukara mu Mudugu wa  Muzizi.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Nyagatare, ahatangiwe ubutumwa bwagarutse ku gushimira uruhare abageze mu zabukuru bagira mu kubaka umuryango nyarwanda no kubaha agaciro bakwiye.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27