Karongi: Batandatu bahitanywe n’impanuka bavuye mu bukwe  

Karongi: Batandatu bahitanywe n’impanuka bavuye mu bukwe  

Ahagana mu masaha ya saa tanu z’ijoro kuri uyu wa 9 Kanama 2026 ni bwo abantu batandatu bari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace bari bakodesheje bagarutse mu Murenge wa Ruganda maze abandi 13 barakomereka. 

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Polisi yavuze ko umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka ikarenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba bihutiye kugera aho yabereye maze bafatanya n’inzego z’umutekano bakuramo abakomeretse boherezwa ku Bitaro bya Kibuye. 

Ati: “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje.” 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru ashimangira ko iperereza ry’ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro n’ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda. 

Ati: “Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga”. 

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kibuye. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27