Julius Malema yanenze Perezida wa Kenya William Ruto

Julius Malema yanenze Perezida wa Kenya William Ruto

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo Julius Malema, yamaganye Perezida wa Kenya William Ruto, kubera ko yananiwe kubahiriza ibyo yasezeranyije Abanyakenya igihe yiyamamarizaga uyu mwanya.

The East African yatangaje ko uyu munyapolitiki yavuze ko Perezida wa Kenya atakiri nk’uko yiyamamaje igihe yasabaga Abanyakena kumwizera bakamuha amajwi yabo.

Malema yagize ati: “Sinzi niba Perezida William Ruto yarabinaniwe kubera ko yavuze ibintu byinshi kandi muri iyi minsi simbibona, ibintu yavuze mu gihe cy’amatora ndetse n’ibyo akora ubu ni ibintu bibiri bitandukanye”.

Ubwo yagezaga ijambo ku bantu babarirwa mu magana bo muri Kaminuza ya Lukenya mu Ntara ya Makueni, muri Kenya, atangiza  ikigo cya Pan-African Institute, Malema yanenze Perezida kubera ko yananiwe gushyira amafaranga ye aho umunwa we uri.

Malema, yanamaganye Ruto ngo kubera ko yananiwe kureba “impamvu nyayo y’abaharanira ubwigenge bw’Afurika bishwe kandi bakorerwa iyicarubozo n’Abakoloni”.

Yavuze ko bigayitse kubona Umukuru w’Igihugu ahura kandi agasuhuzanya n’Umwami w’u Bwongereza Charles wa III ndetse n’Umwamikazi Camilla mu ruzinduko baherutse kugirira muri Kenya ariko ntagire icyo amutangariza ku mabi Abongereza bakoze mu bihugu by’Afurika.

Yongeyeho ko  Abanyafurika bafite inshingano zo kwibutsa Umwami w’u Bwongereza ndetse  n’Abongereza ibyo bakoreye Abanyafurika mu gihe cy’ubukoloni.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27