Jordi yashimiye Urwego rw’Ubugenzacyaha nyuma y’iminsi 10 yibwe

Jordi yashimiye Urwego rw’Ubugenzacyaha nyuma y’iminsi 10 yibwe

Jordi Casinos ukomoka mu gihugu cya Andorra ku mugabane w’u Burayi utuye mu Rwanda, yashimiye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamufashije kubona igare rye ryibwe kandi n’uwaryibye agafatwa.

Ubutumwa bugufi yashyize ku rubuga rwa X, Jordi agaragaza ko igare rye ryo mu bwoko bwa BMC Bike yaryibwe tariki 29 Mutarama 2024.

Ryibiwe mu igaraje riherereye muri Vision City mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gutanga ikirego kuri RIB mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo kandi ikirego cye kigakurikiranwa, yashimiye abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakorera kuri Sitasiyo ya RIB Kinyinya.

Yagize ati “Nyuma y’iminsi 10 nibwe, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwabonye igare runafata abakekwa. Ndashimira RIB ya Kinyinya, Fidele na Edgar.

U Rwanda ni ubudasa, umutekano ni nta makemwa, rurakora”.

Si ubwa mbere RIB isubiza ibyibwe

Si ubwa mbere Urwego rw’Ubugenzacyaha rusubiza abantu ibyo bibwe yaba ibinyabiziga, amafaranga n’ibindi birimo ibikoresho byo mu nzu.

Mu ngero za hafi, tariki 17 Mutarama 2022, RIB yashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.

Tariki 27 Nzeri 2022, RIB yasubije Kayibanda Mutesi Aurore ibihumbi 8 by’amadolari y’Amerika na 350,700 FRW yibwe n’umukozi akuwe mu modoka ye.

Tariki 13 Nyakanga 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasubije umushoramari wo muri Turikiya usanzwe ukorera mu Rwanda ibikoresho bye byari byibwe n’uwari ushinzwe kubicungira umutekano.

Mu byo yari yibwe RIB yarabifashe irabimusubiza. Mu byibwe harimo intebe, firigo, amatapi n’ibindi.

Iri ni ryo gare Jordi yari yibwe
Igare yibwe ni iryo mu bwoko bwa BMC Bike
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27