Jenerali yavuze impamvu yagarutse gutabara Kiyovu Sports yari ahabi

Jenerali yavuze impamvu yagarutse gutabara Kiyovu Sports yari ahabi

Ndorimana Jean François Régis “Jenerali” wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, yasobanuye ko icyatumye agaruka muri iyi kipe, ari kuyifasha kuva mu makipe arwana no kutamanuka

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije itangazamakuru ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, wari wahuje Kiyovu na Vision FC ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025.

Ndorimana yabanje kuvuga ko icyamugaruye muri Kiyovu Sports ari ugutuma itamanuka, akifuza gutanga byose ariko ikipe ikava mu makipe arwana no kutamanuka.

Ati: “Abantu ntabwo bemera ariko iyo uberetse ibikorwa baremera. Ndumva kuva twatangira imikino yo kwishyura ni twe dufite amanota menshi. Haje imbaraga nshya.”

“Nagarutse muri Kiyovu Sports ari ugufasha kuko no kumanuka byarashobokaga. Nshyiramo imbaraga zose ngo ndebe ko yava aho iri, none irimo irahava. Ntabwo ikipe izamanuka, nimbona iri heza nzayisubiza abayobozi.”

Ndorimana kandi yavuze ko amafaranga ari gutanga muri Kiyovu Sports atazayishyuza kuko ari kubikorera ikipe ye.

Ati “Buri munsi iyo abakinnyi batsinze mbaha miliyoni 1 Frw, abatoza nkabaha ibihumbi 300 Frw. Nta muntu uyampa, ntanga ayanjye, niba ahari azabivuge. Ntabwo ibyo ntanga nabyishyuza, Kiyovu Sports ni iyacu.”

Kugeza ubu Ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda rugeze ku munsi wa 25, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 30.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

Ko ntarumva harayo batanga mu babikira barera imfubyi nu twarwana.dutoragurwa cyangwa mumavuriro almo abarwayi babishoboye ibi nukwiyerekana mubidafite umumaro 1,300 000 !! buli uko batsinze uwatanga aho niwe washimwa akanakorera umugisha naho ibindi ntamumaro nagato uretse kugabanya ibifaranga utamenya iyo biva

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27